Perezida Suluhu yagabanyije imodoka zimuherekeza, asaba abayobozi kugenda muri bisi
Yanditswe: Thursday 09, Apr 2026
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yagabanyije umubare w’imodoka zimuherekeza azigira enye, ndetse asaba abayobozi kugenda muri bisi, mu kurondoreza ibikomoka kuri peteroli.
Ni icyemezo Perezida Suluhu yatangaje ku wa Gatatu tariki 8 Mata 2026. Yasabye abandi bayobozi bakuru kugenda muri bisi imwe, igihe bagiye muri gahunda z’akazi zitandukanye.
Yakomeje avuga ko na we yafashe icyemezo cyo kugabanya umubare w’imodoka zimuherekeza, asigaza iy’abarinzi be, iya polisi ndetse n’ishobora gutanga ubufasha igihe iyo arimo igize ikibazo.
Ati “Kuva ubu ibi bizajya byubahirizwa aho ngiye, abayobozi bose bazajya bagenda muri bisi imwe, mu kugabanya ingano y’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa. Muri Guverinoma ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli riri hejuru kubera imodoka nyinshi zikora ingendo mu buryo buhoraho, ndabasaba gutangira kugabanya ingano y’iyo mukoresha.”
Perezida Suluhu yafashe iki cyemezo mu gihe Isi ikomeje guhangana n’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli ryatewe n’intambara ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel.
Iyi ntambara Iran yagabweho yatumye ifata icyemezo cyo gufunga inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bicuruzwa ku Isi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *