skol
fortebet

Perezida Tamás Sulyok yakuwe ku buyobozi n’Inteko Ishinga Amategeko ya Hongrie

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 14, Jul 2026

Perezida Tamás Sulyok yakuwe ku buyobozi n'Inteko Ishinga Amategeko ya Hongrie

Sponsored Ad

skol

Ku wa Mbere, tariki ya 13 Nyakanga 2026, Inteko Ishinga Amategeko ya Hongrie yemeje umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ugamije guhagarika manda ya Perezida Tamás Sulyok, mu cyemezo cyakurikiye impinduka za politiki zabaye nyuma y’amatora aheruka.

Ubutegetsi bushya buyobowe na Minisitiri w’Intebe Péter Magyar n’ishyaka rye rya Tisza bwavuze ko Perezida Sulyok atagishoboye gukora inshingano ze mu bwisanzure, bumushinja kuba yari afitanye umubano wa hafi n’ubutegetsi bwa Viktor Orbán n’ishyaka rya Fidesz, byatumaga batamufata nk’umuyobozi ushobora kutabogama.

Ishyaka rya Tisza ryageze ku butegetsi nyuma yo gutsinda amatora rusange yabaye muri Mata 2026, rihagarika imyaka 16 Fidesz yari imaze iyoboye Hongrie. Nyuma yo gufata ubutegetsi, ryatangije gahunda yo kuvugurura inzego za Leta, rivuga ko rigamije kubaka inzego zigenga no gukuraho abayobozi ryabonaga ko bashyizweho hagamijwe kurengera inyungu z’ubutegetsi bwari busimbuwe.

Uretse Perezida Sulyok, iri vugururwa ryahagaritse na manda ya Péter Polt wari Perezida w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, kimwe n’abandi bayobozi bakuru bashyizwe mu myanya yabo ku butegetsi bwa Viktor Orbán.

Iki cyemezo gifatwa nk’imwe mu mpinduka zikomeye zabaye muri politiki ya Hongrie mu myaka ya vuba, kuko cyafashwe hashize igihe gito guverinoma nshya itangiye imirimo nyuma y’amatora yabaye ku wa 12 Mata.

Nk’uko amategeko abiteganya, Perezida Tamás Sulyok afite iminsi itanu yo gufata icyemezo cyo gushyira umukono kuri iri vugururwa ry’Itegeko Nshinga cyangwa akarishyikiriza Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga kugira ngo rusuzume niba ryubahirije amategeko.

Minisitiri w’Intebe Péter Magyar yatangaje ko mu gihe Perezida yahitamo kurigeza mu rukiko, guverinoma izatangiza inzira yo kumukuraho burundu ku buyobozi (impeachment), bikaba byatuma ahita ahagarikwa ku mirimo ye mu gihe iperereza ryaba rigikomeje. Yongeyeho ko ubundi buryo bwashoboka ari uko Perezida yakwegura ku bushake kugira ngo hirindwe ikibazo cy’amategeko n’imiyoborere.

Mu gihe iri tora ryabaga, abadepite ba Fidesz ntibaritabiriye igikorwa kugeza ku musozo, kuko basohotse mu cyumba cy’Inteko mbere y’itora. Iryo shyaka ryashinje ubutegetsi bwa Tisza gukoresha ubwiganze bwabwo mu Nteko bugamije gushyiraho uburyo bw’imiyoborere bushobora guha guverinoma ububasha bwo gukuraho abayobozi ba Leta uko ibishakiye, ibintu rivuga ko bishobora guhungabanya ihame ry’ubwigenge bw’inzego za Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa