Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra, yashyikirije imidali y’ishimwe abasirikare b’u Rwanda bagize Batayo ya RWANBATT-15, mu rwego rwo kubashimira uruhare bagize mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu.
Uyu muhango wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Bangui ku wa 21 Nyakanga 2026, witabirwa n’abayobozi batandukanye bo muri Guverinoma ya Centrafrique, Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Olivier Kayumba, abayobozi mu nzego z’umutekano n’igisirikare, ndetse n’Abanyarwanda batuye muri Centrafrique.
Imidali yahawe aba basirikare izwi nka Presidential Medal of Appreciation, ikaba itangwa nk’ikimenyetso cyo gushimira ubwitange, ubunyamwuga n’umusaruro bagaragaje mu gihe bamaze mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro (MINUSCA).
Mu gihe cy’umwaka bamaze muri Centrafrique, abasirikare ba RWANBATT-15 bagize uruhare mu kurinda abasivili, gushyigikira ibikorwa byo kugarura umutekano no guteza imbere ituze mu bice bakoreragamo.
Umuyobozi wa RWANBATT-15, Lt Col Paul Gasasira, yavuze ko iki gihembo ari ishimwe rikomeye ku basirikare ayoboye. Yanashimiye Perezida Touadéra n’inzego za Centrafrique ku bufatanye n’inkunga bakomeje gutanga, ashimangira ko imyitwarire myiza n’ubwitange byaranze abasirikare b’u Rwanda ari byo byabafashije gusohoza neza inshingano zabo.
U Rwanda rukomeje kuba kimwe mu bihugu bitanga umusanzu ugaragara mu butumwa bwa MINUSCA, aho abasirikare barwo bakomeje kugira uruhare mu bikorwa bigamije kurinda abaturage no gushyigikira gahunda zo kugarura amahoro arambye muri Centrafrique.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *