skol
fortebet

Perezida Trump na Putin bagiye guhurira muri Arabia Saoudite

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Sunday 16, Feb 2025

Perezida Trump na Putin bagiye guhurira muri Arabia Saoudite

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Amerika Donald Trump na Vladimir Putin w’u Burusiya barateganya guhurira muri Arabia Saoudite mu mpera za Gashyantare 2024, mu mugambi wo gushaka igisubizo ku ntambara ibera muri Ukraine.

Politico yanditse ko abayobozi bo ku rwego rwo hejuru bazabanza kujya mu bwami bwa Arabia Saoudite gutegura uruzinduko rw’abakuru b’ibihugu byombi.

Perezida Trump na Putin baheruka kugirana ibiganiro kuri telefone bemeranya ko bazanahura imbonankubone bagashakira hamwe umuti w’intambara imaze imyaka hafi itatu muri Ukraine.

U Burusiya buherutse kwemeza ko inama y’abakuru b’ibihugu byombi iteganyijwe kuba ariko bataramenya aho izabera, Arabia Saoudite ihita yandika ko “yishimiye kwakira iyo nama ku butaka bwayo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa