skol

Perezida Trump yashyize Cuba mu kato

Yanditswe: Friday 30, Jan 2026

featured-image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije ibihe bidasanzwe biha guverinoma y’icyo gihugu ububasha bwo kwibasira Cuba, harimo no guhana ibihugu byose bizayoherezamo ibikomoka kuri peteroli.

Ni icyemezo kije gikurikira umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati y’ibyo bihugu byombi bisanzwe bidacana uwaka kuva mu myaka myinshi ishize.

Ubwo Amerika yakuraga Nicolas Maduro wayoboraga Venezuela ku butegetsi mu byumweru bishize, Perezida Trump yaburiye Cuba yari isanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Venezuela, ayisaba kwemera kugirana amasezerano na Amerika amazi atararenga inkombe.

Ibyo byiyongeraho ko Amerika nyuma yo gufata Maduro yahise ihagarika ibikomoka kuri peteroli Cuba yakuraga ku bwinshi muri Venezuela.

Igitangazamakuru RT cy’Abarusiya cyatangaje ko nyuma y’uko Amerika ikuyeho ubutegetsi muri Venezuela yahise yerekeza amaso kuri Cuba aho Perezida Trump avuga ko na yo ishobora gukurikiraho.

Binyuze mu iteka Perezida Trump yasinye ku wa Kane, Amerika igaragaza ko Cuba ari ikibazo gikomeye cyane ku mutekano wayo.

Hari aho rigira riti “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizihanganira na gato ibikorwa by’ubugome by’ubutegetsi bwa Leta y’Aba-Communistes ya Cuba. Nsanga politiki, imyitwarire n’ibikorwa bya Guverinoma ya Cuba bibangamiye byeruye umutekano, inyungu z’igihugu na politiki y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika.”

Iryo teka rigena uburyo Amerika ishobora gushyiraho imisoro ihanitse cyane ku bicuruzwa bituruka mu gihugu icyo ari cyo cyose kizajya cyohereza peteroli muri Cuba mu buryo butaziguye cyangwa buziguye.

Ritanga kandi ububasha kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’uw’Ubucuruzi ba Amerika bwo kumenya ibihugu byarenze kuri ayo mabwiriza no gutanga inama ku ngano y’imisoro byashyirirwaho.

Iyo myitwarire ya Amerika kuri Cuba ikomeje kandi gushyira igitutu kuri Mexique yari isigaye ari yo yohereza peteroli muri Cuba ndetse no kuri Cuba muri rusange kuko yatangiye guhura n’ibura rikomeye ry’ingufu.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, Perezida Trump yavuze ko ubuyobozi bwa Cuba na bwo “bugiye gusenyuka vuba”, agaragaza ko guhagarika peteroli n’amafaranga byaturukaga muri Venezuela byashyize Cuba mu byago bikomeye.

Ikigo cyitwa Kpler gikusanya amakuru ku isoko ry’ibikomoka kuri peteroli, kigaragaza ko ubu Cuba isigaje iminsi iri hagati ya 15 na 20 gusa ngo peteroli ifite mu bubiko ishire ndetse ko yatangiye guhura n’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato.

Impuguke zigaragaza ko mu gihe nta yindi peteroli ibonetse vuba, Cuba ishobora guhura n’ihungabana rikomeye ry’ubukungu n’ibibazo by’imibereho y’abantu.

Mu byo Amerika ishinja Cuba harimo kuba yarakiriye ikigo kinini kurusha ibindi cya gisirikare cy’u Burusiya gikora ubutasi hanze yabwo ndetse no guha uburenganzira udutsiko tw’abakora iterabwoba kuhakorera.

Ikindi Amerika iri kuziza Cuba ngo ni uko ikwirakwiza ingengabitekerezo y’aba-Communistes mu gice cya Amerika y’Amajyepfo n’Amajyaruguru kandi iyo miyoborere Amerika itayikozwa.

Perezida wa Cuba, Miguel Diaz-Canel, yamaganye ibi byatangajwe na Amerika ndetse avuga ko iterabwoba Amerika iri kubakorera ritazabaca intege.

Umubano wa Amerika na Cuba uri kurushaho kujya ahabi mu gihe n’ubundi Cuba isanzwe imaze imyaka irenga 60 iri mu bihano by’ubucuruzi yafatiwe n’icyo gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa