skol

Perezida Trump yavuze ko azagira uruhare mu gushyiraho uzayobora Iran

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026

featured-image

Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje ko agomba kugira uruhare mu gushyiraho umuyobozi mushya wa Iran, ndetse ko umuhungu wa Ali Khamenei uhabwa amahirwe yo kuyobora igihugu atabyemerewe.

Perezida Trump yavuze ko abayobozi bo muri Iran bari gutegura ibikorwa byo gushyiraho umuyobozi wa Iran bari guta igihe.

Ati “Ngomba kugira uruhare mu gushyiraho umuyobozi nk’uko byagenze kuri Delcy [Rodriguez] muri Venezuela.”

Axios yanditse ko Trump abizi neza ko umuhungu Khamenei witwa Mojtaba Khamenei ari we uhabwa amahirwe yo gusimbura se ariko ko Trump we atamwemera.

Ati “Dukeneye umuntu uzazana ubumwe n’amahoro muri Iran.”

Inteko y’abantu 88 b’inararibonye muri Iran ni bo bafite inshingano yo guhitamo umuyobozi uzasimbura Ayatollah Ali Khamenei.

Umwe muri bo yabwiye televiziyo y’igihugu ko bari kwitegura gushyiraho umuyobozi.

Trump aherutse kuvuga ko byaba bibi cyane hakuweho Ali Khamenei agasimburwa n’umuntu mubi kumurusha.

Ati “Ibyo bashoboka ariko ntabwo dushaka ko bibaho. Ibyo bishobora kuba bibi cyane.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa