Abasirikare bo muri Guinée-Bissau bakuye Perezida Umaro Sissoco Embaló ku butegetsi, banamufunga ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2025 nyuma y’iminsi itatu habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Aya matora yabaye tariki ya 23 Ugushyingo. Perezida Umaro yahamyaga ko ari we wayatsinze ku majwi 65%, mu gihe Komisiyo y’amatora iteganya gutangaza ibyavuyemo bya burundu tariki ya 27 Ugushyingo.
Perezida Umaro yatangarije ikinyamakuru Jeune Afrique ko abasirikare bayobowe n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka ari bo bamukuye ku butegetsi, kandi ko nta mirwano yabaye.
Icyakoze andi makuru yemeza ko mbere y’uko uyu Mukuru w’Igihugu afungwa, ku biro bye no ku biro bya Komisiyo y’amatora hagiye abasirikare, humvikanye urusaku rw’amasasu.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko Umugaba Mukuru w’ingabo za Guinée, Gen Biague Na Ntan, Gen Mamadou Kourouma Touré umwungirije na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Botché Candé, na bo bafunzwe.
Amatora ya Perezida wa Guinée ntiyitabiriwe n’umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi, Domingos Simoes Pereira. Ishyaka rye, PAIGC, ryahisemo gushyigikira undi mukandida, Fernando Dias.
Umaro yayoboraga Guinée kuva muri Gashyantare 2020. Inshuro nyinshi yikanze umugambi wo kumukura ku butegetsi, akora impinduka zikomeye mu gisirikare.
Tariki ya 31 Ukwakira, Gen Kourouma yatangaje ko hari abofisiye bakuru benshi batawe muri yombi bakekwaho uyu mugambi, barimo Gen Dahaba Na Walna, Domingos Nhanke na Mario Midana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *