skol

Perezida wa Guyana yishimiye ibiganiro yagiranye n’abarimo Perezida Kagame

Yanditswe: Thursday 30, Oct 2025

featured-image

Perezida wa Guyana, Dr Irfaan Ali, yagaragaje ko yishimiye ibiganiro aherutse kugirana n’abarimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, uwa Kosovo, Vjosa Osmani, Minisitiri w’Imari wa Qatar, Ali bin Ahmed Al Kuwari na Matteo Renzi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani.

Ku wa 28 Ukwakira 2028, aba bayobozi bahuriye muri Arabie Saudite, mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Ishoramari (FII).

Mbere y’uko iyi nama iba mu buryo bwa rusange, babanje guhurira mu kiganiro cyagarutse ku kiguzi nyacyo cy’umutekano w’ubukungu.

Ku wa 29 Ukwakira 2025, abinyujije kuri X, Perezida wa Guyana, Dr Irfaan Ali yagaragaje ko yishimiye ibiganiro yagiranye n’abarimo Perezida Kagame, muri iyi nama.

Ati “Nagiranye ibiganiro byiza na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Kosovo, Vjosa Osmani, Minisitiri w’Imari wa Qatar, Ali bin Ahmed Al Kuwari na Matteo Renzi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani.”

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yashimangiye ko hakenewe imikorere ishobora gufungura inzira y’iterambere rirambye kandi rigera kuri bose ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye akamaro ko gusubiza ku murongo imikorere y’ubucuruzi mpuzamahanga, agaragaza ko hakenewe uburyo burimo ubufatanye n’ubwisanzure bushobora gufungura inzira y’iterambere rirambye kandi ritarobanura ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Perezida Kagame na Irfaan Ali baherukaga guhura muri Nyakanga 2023. Bahuye kandi muri Gicurasi 2023, aho baganiriye ku gushimangira ubufatanye mu nzego z’ingenzi, hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa