Perezida wa IBUKA France yavuze ko abaregwa Jenoside binangiye nta mbabazi bakwiye guhabwa
Yanditswe: Thursday 26, Feb 2026
Perezida wa Ibuka France, Marcel Kabanda, yagaragaje ko abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi badakwiye kubabarirwa cyane ko usanga batemera uruhare rwabo.
Yabigarutseho ubwo yari mu rubanza rwa Claude Muhayimana, uri kuburanira ubujurire mu Bufaransa, aho asaba ko yagirwa umwere ku byaha bya jenoside yahamijwe n’urukiko.
Kabanda yerekanye ko abaregwa ibyaha bya Jenoside bose babihakana, ahubwo bakagaragaza ko bazira impamvu za politiki bityo ko nta n’imbabazi bakwiye guhabwa mu gihe batemera uruhare rwabo.
Ati “Bose barabihakana, bakavuga ko nta kintu babonye, ntacyo bakoze. Ibyo byose ni ibinyoma. Nta mbabazi zikwiye kubaho mu gihe bakifata nk’abagirwaho ingaruka n’ibikorwa by’ubugambanyi.”
Yakomeje asobanura uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na Leta yarimo abacurabwenge bayo ndetse ikanashyirwa mu bikorwa n’ingeri zose zirimo intinti n’abaturage basanzwe bagamije kurimbura Abatutsi.
Yongeye kugaragaza ko kuri ubu Abarokotse bakomeje gusaba ubutabera ku bagize uruhare muri Jenoside, ashimangira ko impamvu bajya no mu gutanga ubuhamya mu nkiko ariko bakeneye guhabwa ubutabera.
Yibukije urukiko ko rukwiye kuzirikana ibyo banyuzemo bibabaje birimo kwicirwa imiryango, inshuti ndetse n’icyizere cy’ahazaza.
Abahagarariye abaregera indishyi muri uru rubanza bagaragaje ko Muhayimana atari umushoferi usanzwe nk’uko yigaragaza mu rubanza ahubwo ko yatwaraga Interahamwe zigiye kwica Abatutsi.
Mu buhamya bwatanze n’abatangabuhamya batandukanye muri uru rubanza, hagiye hasobanurwa uruhare rwa Claude Muhayimana muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri Muhayimana ibyo ashinjwa arabihakana, akavuga ko yari umushoferi usanzwe ndetse agasaba urukiko ko rwamugira umwere ku byaha yahamijwe bya Jenoside.
Abanyamategeko be berekana ko nta bimenyetso bifatika bishinja uwo bunganira bagasaba ko urukiko rwatesha agaciro icyemezo cya mbere.
Mu mpera za 2021, urugereko rubanza rw’Urukiko rwa Rubanda rwahamije Muhayimana ubufatanyacyaha mu byaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 14. Ni ibyaha bikomoka ku kuba yaratwaye abajyaga kugaba ibitero ku Batutsi muri Kibuye.
Byateganyijwe ko kuri uyu wa 26 Gashyantare, Muhayimana ahabwa ijambo rya nyuma kugira ngo atange icyifuzo cye. Umwanzuro w’uru rubanza rw’ubujurire uteganyijwe mu ijoro ry’uyu munsi rishyira uwa 27 Gashyantare 2026.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *