Perezida wa Sénégal yatangiye uruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda
Yanditswe: Friday 17, Oct 2025
Perezida wa Repubulika ya Senegal Bassirou Diomaye Faye, yagezei Kigali mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Ni uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yatumiwemo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, rwahereye kuri uyu wa 17-19 Ukwakira, aho azakomereza i Nairobi muri Kenya.
Uru ruzinduko ni rwo rwa mbere Bassirou Diomaye Faye agiriye mu Rwanda, mu gihe kuva yajya ku buyobozi Perezida Kagame amaze kugirira uruzinduko rw’akazi muri Senegal inshuro ebyiri.
Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko ibihugu byombi bizasinyana amasezerano mu nzego zitandukanye, aho kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame azakira mugenzi we wa Senegal mu cyubahiro kigenerwa abakuru b’ibihugu na guverinoma.
Uyu mubano ukomeje kwaguka mu gihe u Rwanda rucumbikiye abaturage bakomoka muri Senegal basaga 150 biganjemo abacuruzi bishimira ko bakiriwe neza mu rw’Imisozi Igihumbi.
Mu runzinduko rwa mbere rwa Perezida Kagame muri Gicurasi 2024, Abakuru b’Ibihugu bombi baganiriye ku kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’u Rwanda na Senegali mu nzego z’ingenzi zirimo ubukerarugendo, ubucuruzi n’imiyoborere.
Icyo gihe Perezida Bassirou Diomaye Faye wari kumwe na Minisitiri w’Intebe Ousmane Sonko, yakiranye urugwiro Perezida Kagame ku meza yo gusangira ibya nimugoroba.
Perezida Kagame na mugenzi we wa Sénégal kandi, baherukaga kuganira mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, ku kamaro k’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano, bikunze kwibasira ibihugu byo kuri uyu Mugabane.
Mu mpera za Kanama 2025, Perezida Kagame na bwo yagiriye uruzinduko i Dakar muri Senegal, aho yari yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku Ruhererekane rw’Ibiribwa, nyuma aza kwifatanya na Perezida Bassirou Diomaye Faye mu nama ihuza abayobozi b’urubyiruko bakora mu ruhererekane rw’ibiribwa n’ubuhinzi, baturutse mu bice bitandukanye by’Afurika.
U Rwanda na Sénégal ni ibihugu bifitanye umubano mwiza, ushimangirwa n’ingendo zagiye zikorwa hagati y’abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bayobozi muri Guverinoma.
Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *