Perezida wo muri Afurika yahamagaye Macron amubaza niba yakorewe coup d’état
Yanditswe: Thursday 18, Dec 2025
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangaje ko hari umukuru w’igihugu cyo muri Afurika wamuhamagaye amubaza niba mu gihugu cye habaye ihirikwa ry’ubutegetsi bwe, biturutse ku makuru y’ibihuha yari yabonye kuri Facebook.
Ibi Macron yabivugiye mu biganiro yagiranye n’abasomyi b’ikinyamakuru La Provence i Marseille, aho yagarukaga ku kibazo cy’igenzura ry’imbuga nkoranyambaga.
Perezida w’u Bufaransa yavuze ko ku Cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025, yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wo muri Afurika wari uhangayikishijwe n’ibiri kuba mu gihugu cye.
Ati “Ku Cyumweru umwe muri bagenzi banjye bo muri Afurika yanyoherereje ubutumwa, ati nshuti yanjye Perezida ni ibiki biri kuba mu gihugu cyawe? Ndahangayitse cyane”.
Uwo muyobozi yari yabonye amashusho yakwirakwijwe cyane kuri Facebook agaragaza umunyamakuru uri imbere ya Élysée avuga ko habaye ihirikwa ry’ubutegetsi mu Bufaransa. Nubwo ayo makuru yari ibinyoma bigaragara, yatumye bamwe mu bayobozi bo mu mahanga bagira impungenge zikomeye.
Macron ati “Twabonye umunyamakuru imbere ya Élysée avuga ko habayeho ihirikwa ry’ubutegetsi mu Bufaransa, hari Colonel wafashe ubutegetsi.”
Emmanuel Macron yasobanuye ko ayo mashusho yarebwe n’abantu barenga miliyoni 12, ibintu byamushenguye ntdese bikanamusetsa.
Nubwo we n’abo bari kumwe babifashe nk’ibidafite ishingiro, byagaragaje ko ibinyoma bishobora gufatwa nk’ukuri n’abantu batandukanye bitewe n’aho bari.
Mu rwego rwo guhagarika ikwirakwira ry’ayo makuru y’ibinyoma, Perezida yavuze ko yasabye abo bakorana kuvugana na Facebook ngo ayo mashusho akurweho.
Nubwo urubuga rwa Pharos rwabigizemo uruhare mu gutanga ikirego ku mugaragaro, Facebook yanze kuyakuraho ivuga ko atanyuranyije n’amategeko yayo.
Kuri Macron, iki kibazo cyerekanye ko n’umukuru w’igihugu adafite ubushobozi bwo guhatira imbuga nkoranyambaga gukuraho ibirimo ibinyoma igihe zemeje ko byubahirije amategeko yazo. Yabikoresheje nk’urugero rwerekana impamvu hakenewe uburyo bushya kandi bukomeye bwo kugenzura imbuga nkoranyambaga, nubwo ibyo byifuzo bikomeje gutera impaka ku rwego rwa politiki no mu itangazamakuru, cyane cyane ku bijyanye no kurengera ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *