
Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, yirukanye Gen. He Weidong wari nimero ya kabiri mu gisirikare cy’u Bushinwa.
Gen Weidong yari asanzwe ari umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya gisirikare mu Bushinwa.
Ibinyamakuru birimo The Financial Times byanditse ko iyirukanwa rye ryabaye mu byumweru bike bishize, rikaba rifite aho rihuriye n’ibyaha bya ruswa yari amaze igihe akorwaho iperereza.
Ni ibyaha kandi bikekwa ko ari byo byabaye intandaro yo kuba amaze igihe atagaragara mu ruhame.
Gen He Weidong usibye kuba ari umwe mu basirikare b’ibikomerezwa mu ngabo z’u Bushinwa, asanzwe ari n’umwe mu bafite ijambo rikomeye mu ishyaka ry’aba-Communistes riyoboye u Bushinwa.
Perezida Xi Jinping yamwirukanye nyuma y’amezi atandatu yirukanye abarimo Admiral Miao Hua uri mu basirikare bakuru bahoze bayobozi Komisiyo ya gisirikare mu Bushinwa, na we akaba yarashinjwaga ibyaha bya ruswa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *