Perezida Zelensky akomeje kugaragaza inyota yo guhura na Putin
Yanditswe: Monday 21, Jul 2025
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yongeye gusaba guhura na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, avuga ko ari yo nzira yonyine ishobora kugeza ku mahoro arambye.
Ni mu gihe u Burusiya bwo buvuga ko ibyo biganiro nta cyo byageraho mu gihe cyose ibiganiro by’intumwa z’impande zombi bitaratanga umusaruro.
Muri Gicurasi uyu mwaka, Perezida Putin yari yatangaje ko yiteguye gusubukura ibiganiro, nyuma y’uko Ukraine yabihagaritse mu 2022. Icyo gihe Perezida Zelensky yamusabye ko bahurira i Istanbul ariko ntibyaba.
Ku gitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, icyo gihe Ukraine yohereje intumwa mu biganiro byabaye inshuro ebyiri, birangira habayeho ubwumvikane bwo kurekura imfungwa ku mpande zombi ariko ntihagira ikindi kigerwaho.
Ibiganiro byaje guhagarara muri Kamena, nyuma y’uko Ukraine yanze ibyifuzo binyuranye by’u Burusiya, nyuma itangaza ko “ibyo biganiro ntacyo bikimaze.”
Ku wa Gatandatu tariki 19 Nyakanga 2025, Perezida Zelensky yasabye ko ibiganiro byihutishwa, anongera gusaba guhura na Perezida Putin, avuga ko Ukraine yiteguye.
Manda ya Perezida Zelensky nk’umukuru w’igihugu yarangiye umwaka ushize, ariko akomeza kuyobora igihugu kubera ko hashyizweho itegeko rishyiraho ibihe bidasanzwe bya gisirikare [Martial Law] rimwemerera kuguma ku butegetsi.
Perezida Putin avuga ko yiteguye guhura na mugenzi we Zelensky, ariko akagaragaza impungenge ko ashobora kuba atagifite ububasha bwo gusinya amasezerano akomeye, kubera ko Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine ari yo ifite ubwo bubasha ubu.
Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine iherutse kongera igihe cy’itegeko rishyiraho ibihe bidasanzwe bya gisirikare ndetse n’igihe cyo kongera kwinjiza abaturage mu gisirikare mu gihe cy’iminsi 90.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *