Perezida Zelensky yatangaje ko inyandiko za Amerika zizeza igihugu cye umutekano zamaze gutegurwa
Yanditswe: Monday 26, Jan 2026
Perezida wa Ukraine, Volodymr Zelensky, yatangaje ko inyandiko za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizeza igihugu cye zamaze gutegurwa 100% hasigaye gusa kuzishyiraho umukono.
Volodymr Zelensky aganira n’abanyamakuru, yasobanuye ko bizeye gushyira umukono ku nyandiko zibizeza umutekano na Amerika mu gihe cya vuba.
Yagize ati “Kuri twe, kwizezwa umutekano ni byo bya mbere, kwizezwa umutekano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubu inyandiko irateguye neza 100%, dutegereje abafatanyabikorwa bacu ko bazemeza itariki n’ahantu tuzayishyiriraho umukono.”
Yasobanuye ko iyo nyandiko izoherezwa Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika n’iya Ukraine kugira ngo zemeze ayo masezerano.
Ibyo bibaye nyuma y’uko ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, Ukraine n’u Burusiya byagiranye ibiganiro byanitabiriwe na Amerika nk’umuhuza byabereye i Abu Dhabi byibanze ku nzira za Amerika zo kurangiza intambara igiye kumara imyaka ine ariko nta kintu kiremeranywaho.
Zelensky yerekanye ko hari imirongo migari igizwe n’ingingo 20 Amerika yateguye mu gukemura ikibazo cy’intambara ariko ko ibibazo biri kugenda bigabanyuka.
Mu biganiro bikomeje Ukraine n’u Burusiya ntabwo birahuza ku kijyanye n’ubutaka, aho u Burusiya bwifuza ko ubutaka bwigaruriye bwakomeza kuba ubwabwo mu gihe Ukraine nayo ikibutsimbarayeho.
Perezida Zelensky yerekanye ko nubwo ari impande ebyiri zibusanye ariko Amerika ikomeje gushaka aho yazihuriza kandi ko impande zombi zigomba gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho.
Perezida Zelensky yatangaje ko inyandiko za Amerika zizeza igihugu cye umutekano zamaze gutegurwa

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *