skol
fortebet

Perezida Zelensky yizeye umusaruro mu biganiro bishya bihuza Amerika na Ukraine

Yanditswe: Friday 07, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko hateganyijwe ibiganiro bishya hagati ya Ukraine na Amerika bizabera muri Arabia Saoudite, ndetse ngo yiteze kuzabibonamo umusaruro mwiza.

Sponsored Ad

Ni biganiro bizahuza intumwa zihagarariye Perezida Trump hamwe n’intumwa zihagarariye Perezida Zelensky.

Perezida Zelensky azaba ari muri Arabia Saoudite ariko ntabwo azitabira ibi biganiro gusa yizeye ko ikizavamo kizagira akamaro mu kugeza Ukraine ku mahoro arambye.

BBC yatangaje ko uyu mugabo urajwe ishinga no guhagarika intambara, kuri iyi nshuro ibi biganiro bizagira icyo bitanga, nyuma yo gusohorwa muri White House shishi itabona we n’itsinda ryari rimuherekeje kubera ubushyamirane na Trump.

Intumwa yihariye ya Perezida Trump, Steve Witkoff, yatangaje ko intego y’ibi biganiro ari uguhagarika intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine no kugarura amahoro muri iki gihugu mu buryo burambye.

Mu minsi mike ishize White House yatangaje ko Perezida Zelensky yandikiye Donald Trump amusaba imbabazi ku ntonganya zaranze ikiganiro bagiranye ku wa 28 Gashyantare 2025.

Steve Witkoff ati “Twizeye ko tuzasubiza ibintu ku murongo hamwe n’Abanya-Ukraine, kandi ibintu byose bigasubukurwa.”

Amerika yinjiye muri iki kibazo igamije gusinyana amasezerano y’amahoro n’u Burusiya ku ruhande, na Ukraine ukwayo ariko bikabanzirizwa no kwemererwa gucukura umutungo kamere wa Ukraine nk’ubwishyu bw’inkunga za gisirikare yahawe kuva mu 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa