skol

Perezidansi ya Afurika y’Epfo yibeshye ku izina rya Tshisekedi

Yanditswe: Sunday 15, Feb 2026

featured-image

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Afurika y’Epfo byibeshye ku mazina ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho kumwita Félix Tshisekedi, bimwita Philip Tshisekedi.

Perezida Tshisekedi na Ramaphosa bahuriye i Addis muri Ethiopia mu nama y’Inteko Rusange ya 39 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uwo muryango.

Ni inama yabaye ku itariki 14-15 Gashyantare 2026.

Kuri uyu wa 15 Gashyantare ni bwo abo bayobozi bombi bagiranye ibiganiro, ari naho Perezidansi ya Afurika y’Epfo yakoze ikosa ryo kwibeshya ku izina rya Tshisekedi.

Mu butumwa bwashyizwe hanze, ibi biro byavuze ko “Perezida Cyril Ramaphosa yagiranye inama na Perezida Philip Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Uwo butumwa nyuma y’igihe gito bushyizweho bwahise busibwa busimbuzwa ubundi aho izina rya Philip ryasimbujwe Félix.

Nubwo bwasibwe ariko abantu bari bamaze kububona, ndetse batangiye kubuhererekanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa