skol

Philibert Afrika yashyizwe muri Komite Nyobozi Mpuzamahanga ya AIMS

Yanditswe: Monday 21, Jul 2025

featured-image

Umunyarwanda Philibert Afrika yagizwe umwe mu bagize Komite Nyobozi mpuzamahanga y’Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (AIMS), rukaba urwego rukuru rw’iki kigo kimaze kuba ubukombe mu guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi hagamijwe impinduka zifatika ku mugabane wa Afurika.

Ibaruwa ishyira Philbert Afrika muri uyu mwanya yashyizweho umukono na Prof. Neil Turok washinze akaba n’umuyobozi wa Komite Nyobozi mpuzamahanga ya AIMS. Muri iyi baruwa, Prof. Turok yakeje ubunararibonye buhambaye n’ubushobozi bwo kuyobora bya Afrika, avuga ko bizafasha AIMS kugera ku ntego zayo zo kuremera amahirwe urubyiruko rwa Afurika rufite impano muri siyansi na inovasiyo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kwemezwa kuri uyu mwanya, Afrika yagize ati “Ni ishema rikomeye kugira uruhare mu ntego za AIMS zo guteza imbere Abanyafurika bafite impano binyuze mu bumenyi n’uburezi.”

Philibert Afrika yinjiye mu ruhando rw’abantu b’inararibonye ku rwego mpuzamahanga no ku ruhando rwa Afurika basanzwe bagize iyi Komite Nyobozi, barimo Charles Boamah, wahoze ari Visi Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), Prof. Thuli Madonsela, Umuyobozi w’Ishami ry’Amategeko n’Ubutabera rusange muri Kaminuza ya Stellenbosch, Serena Lefort, wahoze ayobora Quantum Valley Ideas Lab yo muri Canada, n’abandi.

Afrika ni impuguke mu bukungu n’iterambere, afite uburambe bw’imyaka irenga 30 muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), aho yagiye akora imirimo ikomeye irimo kuba Umunyamabanga Mukuru, Umuyobozi ushinzwe Politiki n’Iyegeranya ry’Inkunga, Umuyobozi wa NEPAD n’Isaranganya ry’Intara n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ibihugu, imyanya yakozeho mu bihe bitandukanye.

Nyuma yo kuva muri AfDB mu 2009, yakomeje kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’u Rwanda. Kugeza ubu, ni Umwe mu bashinze Kaminuza ya Kigali akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi yayo, ndetse anayobora Ikigo cya Kaminuza ya Kigali gishinzwe Imiyoborere n’Ubukungu (Center for Economic Governance and Leadership), gikora mu byo guhugura abakozi no gutanga inama mu bijyanye n’imiyoborere, imicungire y’imari ya Leta, n’iterambere rya politiki rusange.

Yagize kandi uruhare rukomeye mu nama z’ubutegetsi z’ibigo by’imari bikomeye birimo Cogebanque Rwanda, Access Bank Rwanda, ndetse na Banki y’Iterambere y’Iburengerazuba bwa Afurika (BOAD).

Inama itaha ya Komite Nyobozi mpuzamahanga ya AIMS biteganyijwe ko izaterana hifashishijwe ikoranabuhanga, ikazakurikirwa n’Inama y’Inteko Rusange Ngarukamwaka biteganyijwe ko izabera i Kigali mu 2026, ukazaba umwanya wo kwerekana uburyo u Rwanda rukomeje kuba inkingi ya mwamba mu kurema ahazaza ha Afurika hashingiye kuri siyansi.

AIMS ni ihuriro nyafurika rigizwe n’ibigo by’intangarugero byashinzwe hagamijwe guhugura abarangije kaminuza mu nzego za Siyansi, Ikoranabuhanga, Ubutabire n’Imibare (STEM), guteza imbere ubushakashatsi no gusabana n’abaturage binyuze mu biganiro bishingiye ku bumenyi.

Yashinzwe mu 2003 muri Afurika y’Epfo, ishingwa na Prof. Neil Turok, umuhanga mu bugenge wubahwa ku Isi, nyuma iragurwa igera muri Senegal, Ghana, Cameroun n’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa