Polisi y’u Rwanda yaburiye abadakora ‘mutation’ y’ibinyabiziga
Yanditswe: Friday 13, Feb 2026
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko uwaguze ikinyabiziga ntagikorere ‘mutation’, ashobora guhanwa hashingiwe ku itegeko kuko ari icyaha.
Mutation’ ni uburyo bwo guhindura ibyangombwa ku mutungo, niba wari wanditse ku wawugurishije, ukabihinduza mu nzego zibifitiye ububasha kugira ngo ukwandikweho.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda ku wa 11 Gashyantare 2026, ACP Rutikanga yavuze ko Polisi ishinzwe kurinda umutungo w’umuturage kandi ko kugira ngo ibyo bikorwe, nyirawo agomba kuba azwi.
Ati "Umutungo wawe kugira ngo urindwe ni uko mbona ko ukwanditseho, rero iyo mbona ko utakwanditseho kandi ibibazo byawo ari wowe bireba bituma twibaza uwo tubaza, uwo bireba, n’ukurikiranwa kandi bikabyara ingaruka z’uko nta mutation yabayeho.”
Yakomeje avuga ko "Hari abo tubona ugasanga ni imyumvire, bakumva ko niba aguze ikinyabiziga ari uguhita atwara kandi nyamara atujuje ibisabwa. Hari n’abandi usanga ari ukutamenya, n’ibindi rero baba bakwiye kwigishwa.”
ACP Rutikanga yasobanuye ko iyo Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, bifashe ikinyabiziga, bikurikirana kugira ngo bimenye abo cyanditseho, kandi ko hari ubwo haboneka nyiracyo, akavuga ko yacyibwe.
Polisi y’u Rwanda yasabye abantu kwihutira gukora ‘mutation’ y’ibinyabiziga, imenyesha abatabikora ko itazihanganira amakosa bakora.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *