
Polisi y’u Rwanda, yasubije uwayandikiye ku rubuga rwa X, asaba kujyanwa i Wawa kuko ngo hanze aha ubuzima butoroshye.
Ni ubutumwa bwatambukijwe n’umwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X, wiyita Kwigabyanze [cyangwa Nibisazi], abutambukije taliki 7 Gicurasi 2025.
Yagize ati “Muraho Polisi y’u Rwanda, ko mbona hanze hano ubuzima bukomeye, mwanyijyaniye Iwawa nkajya kwiyigira imyuga.”
Nyuma yo gutambutsa ubu butumwa, Polisi nayo yakoresheje Konti y’uru rwego, imugira inama ariko ibanje kumwibutsa ko mu buzima nta guteta.
Polisi yamusubije imubwira ko “hano hanze nta muteto nshuti”, gusa imugira inamugira inama yo kugana amashuri y’imyuga, ngo kuko n’Iwawa bishobora kumwangira.
Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda, bugira buti “Muraho, Kwigabyanze, erega hanze aha nta muteto nshuti, naho Iwawa wabona ugezeyo bikanga.”
Ubutumwa bwakomeje bugira buti: “Ariko wareba uko ukomanga muri TVET ubundi ukazihangira imirimo wabona ejo cyangwa ejo bundi ari wowe uzaba utanga akazi ntawamenya.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *