skol

Polisi y’u Rwanda yavuze ku mugabo wagaragaye amenagura ibirahuri by’imodoka mu Mujyi

Yanditswe: Friday 26, Dec 2025

featured-image

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umugabo wagaragaye amenagura ibirahuri by’imodoka mu Mujyi wa Kigali yafashwe bagasanga afite ibibazo byo mu mutwe, agahita ajyanwa muri CARAES i Ndera.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambanga agaragaza umugabo wirukankanaga abantu asa n’ushaka kubakubita, ageze aho akajya akubita mu birahuri by’imodoka ziparitse ikintu yari afite gisa n’icyuma.

Ubutumwa Polisi y’u Rwanda yashyize kuri X bugaragaza ko “Umugabo wagaragaye muri aya mashusho yafashwe. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko afite uburwayi bwo mu mutwe. Yajyanywe mu bitaro bya CARAES i Ndera.”

Ubuyobozi bw’ibitaro bya CARAES Ndera bwatangaje ko mu mwaka wa 2024/2025 byakiriye abarwayi 119.859, biyongereyeho 17,7% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Ibitaro bigaragaza ko abakiriwe bafite indwara zo mu mutwe ‘Psychiatric cases’ bangana na 66.335 naho indwara z’imyakura zizwi nka ‘Neurological cases’ bari 53.524.

Muri Nyakanga 2024, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya CARAES Ndera, Frere Nkubiri Charles, yavuze ko abarwayi bakira bakomeje kwiyongera kandi ko barenze ubushobozi bw’ibitaro ngo kuko barenze 116%.

Yanagaragaje kandi ko abarwayi benshi ibi bitaro byakira biganjemo abo mu Mujyi wa Kigali wari wihariye 45% kandi ko abarwayi ibitaro byakira biyongereye cyane nyuma ya Covid-19.

Ati “Ku rwego mpuzamahanga Covid-19 yazamuye uburwayi bwo mu mutwe ku kigero cya 30%, natwe zariyongereye ku kigero kitari kuri 30%, ni munsi gato ariko zariyongereye, indwara z’agahinda gakabije zariyongereye, indwara zo kugira ubwoba zariyongereye yewe n’ihungabana ryariyongereye.”

Umugabo wamenaguye ibirahuri by’imodoka yahise ajyanwa i Ndera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa