Polisi y’u Rwanda yegukanye umudali mu mikino yo guhashya iterabwoba ibera i Dubai
Yanditswe: Thursday 12, Feb 2026
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, RNP SWAT Team I, yegukanye umudali w’Umuringa ku munsi wa nyuma w’amarushanwa yahuje abapolisi n’abasirikare baturutse mu bihugu bitandukanye, azwi nka ‘UAE SWAT Challenge 2026’.
Ni amarushanwa yari ari kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe atatu muri iri rushanwa riba hagamijwe kwerekana ubuhanga bwabo mu birebana no guhashya ibikorwa by’iterabwoba, rikaba ryaritabiriwe n’amakipe 109.
Abitabiriye barushanwa mu byiciro bitanu bitandukanye birimo icyo kunyura mu nzira igoye, aho hasuzumwa imbaraga z’umubiri w’abapolisi, gukorera hamwe, kurira ibikuta, kunyura mu nzira z’inzitane n’ibindi.
Umukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Gashyantare 2026, aho ingabo zaturutse mu bihugu 48 zanyuraga mu nzira z’inzitane, abakinnyi batanu bagakorana mu kunyura ahantu 19 hubatse mu buryo bugoye kandi bakabikora bihuse.
RNP SWAT Team I ni ikipe ya mbere ihagarariye u Rwanda, yakoresheje iminota itatu, amasegonda 40 n’ibyijana 90, iba iya gatatu muri rusange ihabwa umudali w’Umuringa.
Ikipe ya kabiri ihagarariye u Rwanda ni RNP SWAT Team II yabaye iya 14 ikoresheje iminota ine n’amasegonda 19, na ho Rwanda Defence Force SOF Team iba iya 15 yakoresheje iminota ine n’amasegonda 20.
Iri rushanwa ryasojwe kuri uyu munsi ryasize RNP SWAT Team I ifite amanota 484, iba iya gatandatu muri rusange. RNP SWAT Team II yabaye iya 29 n’amanota 386, mu gihe Rwanda Defence Force SOF Team ari iya 37 n’amanota 361.
Polisi yo muri Kazakhstan yitwaye neza muri iri rushanwa kuko ikipe yaho ya Kazakhstan C yabaye iya mbere n’amanota 536 ihabwa umudali wa Zahabu, Kazakhstan A iba iya 515 ihabwa umudali wa Feza. China Police Team C yo mu Bushinwa yahawe umudali w’Umuringa n’amanota 493.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *