skol
fortebet

Polisi Yafatiye i Bungwe Umusore Ufite Ibiro 100 by’Urumogi

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 24, Jun 2026

Polisi Yafatiye i Bungwe Umusore Ufite Ibiro 100 by'Urumogi

Sponsored Ad

skol

Polisi ikorera mu Karere ka Burera yataye muri yombi umusore wari utwaye ibiro 100 by’urumogi kuri moto, nyuma y’uko bivugwa ko yari amaze kurwinjiza mu Rwanda avuye hakurya y’umupaka.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Bungwe, mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Tumba, mu rukerera rwo ku wa 24 Kamena 2026. Amakuru yatanzwe na Polisi agaragaza ko ukekwaho icyaha yafashwe afite umuzigo munini w’urumogi yari ahetse kuri moto.

Polisi ivuga ko nyuma yo gufatwa, uyu musore yagerageje guha abashinzwe umutekano amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugira ngo arekurwe, ariko icyo gikorwa nticyamuhiriye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Ignace Ngirabakunzi, yabwiye UKWELITIMES ko iki gikorwa cyagezweho kubera ubufatanye buri hagati ya Polisi, izindi nzego z’umutekano n’abaturage.

Yasobanuye ko ubufatanye bw’abaturage bugira uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka, birimo no kurwanya iyinjizwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge. Yongeyeho ko abaturage bakwiye gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo abafite imigambi yo guhungabanya umutekano bafatwe hakiri kare.

Polisi kandi yibukije abaturage ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka zikomeye ku buzima no ku mutekano rusange, ibasaba kwirinda kubikoresha, kubicuruza cyangwa guhishira ababigiramo uruhare.

Kugeza ubu, ukekwaho iki cyaha afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakurikizwe amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa