skol

Prof Agnes Binagwaho yashimiwe uruhare rwe mu guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 19, Nov 2025

featured-image

Kaminuza y’Ubuvuzi ya RCSI, yahaye Prof Agnes Binagwaho wabaye Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda igihembo kizwi nka ‘The Cameron Award’ kubera uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu gihugu.

Ibi bihembo byatangijwe na Sir Charles A. Cameron mu kinyejana cya 19 i Dublin, bihabwa abayobozi bagize uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi na serivisi z’ubuzima zigera kuri bose.

Prof Binagwaho ni inzobere mu buvuzi bw’abana akaba yaranayoboye Kaminuza ya Global Health Equity mu Rwanda.

Yagarutse mu gihugu mu 1996 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abantu barenga miliyoni. Yasanze urwego rw’ubuzima rwarasenyutse burundu.

Mu myaka yakurikiye, yakomeje kugira imyanya ikomeye mu nzego za Leta kuko yanyuze mu mirimo itandukanye ifitanye isano n’ubuzima kugeza abaye Minisitiri w’Ubuzima imyaka itanu, agira uruhare rukomeye mu kongera kubaka urwego rw’ubuzima

Ku itariki ya 3 Mata 2017 ni bwo Prof Binagwaho yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE.

Ivugururwa ry’inzego z’ubuzima mu Rwanda ryayobowe na we rikaba rimaze kuba icyitegererezo ku bihugu bifite amikoro make. Nk’ubwishingizi mu kwivuza bwavuye kuri 43% mu 2005 bugera kuri hejuru ya 90% by’abaturage.

Ibi byagezweho binyuze mu bwishingizi bushingiye ku baturage buzwi nka ‘Mutuelle de Sante’ aho imisanzu yishyurwaga hashingiwe ku bushobozi bw’umuntu.

Prof Binagwaho kandi yibanze mu kubaka urwego rw’ubuzima rutajegajega, kuvugurura ubwiza bwa serivisi, kuzigeza kuri bose kandi zihendutse by’umwihariko yibanda ku bantu bafite Virusi Itera Sida no kurandura malaria n’igituntu.

Ubwo yashyikirizwaga icyo gihembo Prof Binagwaho yagize ati: “Uruhare rw’abaturage ni rwo shingiro ry’iterambere rifatika ry’urwego rw’ubuvuzi bufite ireme no mu gukomeza inzego zabwo. Mu Rwanda no muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, gahunda z’ubuzima zibasha kugera ku ntsinzi zigaragara zihuriye ku kintu kimwe, uruhare rw’abaturage mu by’ukuri. Kubaka serivisi z’ubuzima zifite ubushobozi bwo kwihanganira ibihe bigoye bisaba icyizere, kandi gusobanurira abaturage ibijyanye n’ubumenyi bw’ubuvuzi ni ingenzi muri urwo rugendo.”

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya RCSI, Prof Cathal Kelly, yavuze ko Prof Agnes Binagwaho, yahawe icyo gihembo kuko yagaragaje uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuvuzi ndetse n’imiyoborere ye yafashije kongera kugaba urwo rwego no kwigisha abahanga mu buvuzi b’ejo hazaza.

Ati: “Ubuyobozi bwe mu kugarura no kongera gutekereza imiterere y’urwego rw’ubuzima mu Rwanda, ndetse no kwiyemeza kwe kwigisha ab’igihe kizaza mu rwego rw’ubuvuzi, bitanga isomo n’inyigisho ku bantu bose bita ku guteza imbere ubuzima rusange ku Isi.”

Uruhare rwe ntabwo ari mu Rwanda gusa rugaragarira ahubwo no ku rwego mpuzamahanga, nko mu 2022 yahawe igihembo cy’umugore w’indashyikirwa muri siyansi wagize uruhare rukomeye mu kugeza ubuvuzi kuri bose cyane cyane mu bice bikennye.

Prof Agnes Binagwaho yashimiwe ku ruhare rwe mu guteza imbere ubuvuzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa