Prof. Duclert yavuze ko Afite impungenge ko abazasimbura Macro bazasenya ibyubatswe mu mubano n’u Rwanda
Yanditswe: Thursday 22, Jan 2026
Umushakashatsi w’Umufaransa wagaragaje uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Prof. Vincent Duclert, ahangayikishijwe n’uko abazasimbura Perezida Emmanuel Macron ku butegetsi bashobora gusenya ibyo yubatse mu mubano w’igihugu cyabo n’u Rwanda.
Perezida Macron ayobora u Bufaransa kuva muri Gicurasi 2017, ubwo yasimburaga François Hollande. Mu byo yihutiye gukora mu gihe cy’ubutegetsi bwe ni ukuzahura umubano w’igihugu cyabo n’u Rwanda wari warazambijwe n’uruhare cyagize muri Jenoside ariko abamubanjirije ntibarwemere.
Mu gihe biteganyijwe ko manda ya kabiri ya Perezida Macron izarangira muri Gicurasi 2022 kandi akaba atazongera kwiyamamaza, mu Bufaransa hakomeje kugeragara Abafaransa bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Urugero rwa vuba ni urw’umudepite Frédéric-Pierre Vos wo mu ishyaka RN (Rassemblement National), wavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko tariki ya 15 Mutarama 2026 ko abo batavuga rumwe bihinduye Abatutsi kugira ngo bateme Abahutu, bitwaje ko ari barebare.
Prof. Duclert yagaragaje ko Depite Vos yavuze aya magambo agamije kugoreka amateka ya Jenoside, yerekana ko Abahutu n’Abatutsi bicanye, kandi guhakana aya mateka no kuyapfobya bisanzwe bikorwa n’abayobozi bo mu ishyaka RN.
Uyu mushakashatsi yanditse ko nubwo undi mudepite wa RN, Jean-Philippe Tanguy, yasabye imbabazi mu izina rya Vos nyuma yo kotswa igitutu na bagenzi babo bo mu ihuriro ‘Ensemble’, bigaragaza ko na we yanze gukoresha inyito ya nyayo y’ubu bwicanyi.
Yasobanuye ko kuvuga ngo “Jenoside mu Rwanda” cyangwa “Jenoside yo mu Rwanda” bigaragaza uburyo abantu nka Tanguy baba bagamije kugira ngo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyangwa abayizize batamenyekana, ibyo bigashyigikira igitekerezo cya ‘Jenoside ebyiri”.
Ati “Dukwiye kurinda ubumenyi kuri Jenoside. Dutegereje iki ngo tugire icyo dukora mu gihe hari ibikorwa bihuriweho bikomeje, bigamije gusenya intambwe yatewe muri siyansi no muri politiki? By’umwihariko, ibitero biyobowe n’abavuga ko bafite ubudahemuka butumvikana kuri Mitterrand wabaye Perezida.”
Yagaragaje ko nka Hubert Védrine wagize uruhare muri politiki y’u Bufaransa ku Rwanda ubwo yari Umunyamabanga Mukuru w’ibiro bya Perezida w’iki gihugu cy’i Burayi kuva mu 1991 kugeza mu 1995, yahinduye ikigo cya François Mitterrand indiri y’abahakana Jenoside.
Uyu mushakashatsi yasobanuye ko umuyobozi w’ikigo cya Mitterrand, Jean Glavany, yibasiye Perezida Macron, we ubwe n’abandi bose banyomoza amakuru avuga ko ubutegetsi bwa Mitterrand bwarwanyije ubugizi bwa nabi bwakorerwaga Abatutsi.
Prof. Duclert yahamije ko ibyavuzwe n’abo muri RN bidafite ishingiro, kandi ko bigamije kwibasira ukuri kw’amateka, umurimo w’abashakashatsi n’intambwe Perezida Macron yateye yo kwemera uruhare rw’u Bufaransa mu bikorwa byabanjirije Jenoside.
Ati “Ntitwakwirengagiza uko byagendekera ibyo amateka yerekanye, bikemezwa, bikanigishwa mu gihe RN n’abafatanyabikorwa bayo bajya ku butegetsi. Bizaba ari ugusenyuka kw’igitekerezo runaka cy’u Bufaransa.”
Umudepite w’Umufaransa ukomoka mu Rwanda, Hervé Berville, aherutse gutangaza ko amagambo Vos yavugiye mu Nteko agaragaza ko urugendo rw’Abafaransa rwo kwemera ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rukiri rurerure.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *