skol

Prof Lumumba yatangaje ko iyo ushaka kureba ibikorwaremezo byubakwa uko ingengo y’imari yabiteganyije ujya i Kigali

Yanditswe: Thursday 23, Apr 2026

featured-image

Umuhanga mu by’amategeko akaba n’umwe mu baharanira ubumwe bwa Afurika, Prof. Patrick Loch Otieno Lumumba, yashimye Leta y’u Rwanda yashoboye gushyira ku murongo igihugu cyari cyarasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ushaka kureba uko ibikorwaremezo byubakwa ubanza kujya kwigira i Kigali.

Yabitangarije muri Kaminuza ya Nairobi kuri uyu wa 22 Mata 2026, ubwo haberaga ikiganiro ku gukumira Jenoside, cyajyanye no kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994.

Prof. Lumumba yanenze umuryango mpuzamahanga utarakumiriye Jenoside cyangwa ngo uyihagarike kandi warabonaga ibimenyetso byose biburira, bigaragaza ko Abatutsi bari kwicirwa ahantu hatandukanye nko muri za Kiliziya.

Yavuze ko nyuma y’aho abarenga miliyoni imwe bishwe mu minsi 100 gusa, u Rwanda rwongeye kwiyubaka binyuze mu gutanga ubutabera, ubumwe n’ubwiyunge, mu gihe hari abibwiraga ko iki gihugu kidashobora kuzanzamuka.

Ati "Bavuze ko u Rwanda rutazongera kubyuka ariko Abanyarwanda bake b’intwari bayobowe na Paul Kagame binjiye mu gihugu, bakora ibyo bari bakwiye gukora, basukura Kigali…u Rwanda rwari rwarasenyutse."

Prof. Lumumba yabwiye abitabiriye iki kiganiro ko u Rwanda ari ahantu abantu baba bagomba gusura, bareba uburyo ibintu biri ku murongo, ati "Iyo ushaka kureba uko imihanda ikwiye kubakwa, ujya i Kigali, iyo ushaka kureba uko amasangano atunganywa, ujya i Kigali."

Uyu munyamategeko yatangaje ko bitandukanye no mu bindi bihugu byo mu karere, aho usanga gutwara abantu kuri moto bikorwa mu buryo burimo akavuyo, abamotari bo mu Rwanda bahawe umurongo wo gukoreraho kandi ko batawurenga.

Ati "Iyo ushaka kureba abapolisi banga amafaranga yawe iyo ushaka kubaha ruswa, ujya i Kigali. Iyo ushaka kureba uko sitade n’ibibuga bya basketball byubakwa neza nk’uko ingengo y’imari ibiteganya, ujya i Kigali. Kandi iyo ushaka kubona uko ikoranabuhanga rikoreshwa neza, ujya i Kigali."

Uyu munyamategeko yagaragaje ko ikiremwamuntu gifite ubushobozi bwo gusenya ibyubatswe, bityo ko ari yo mpamvu ibikorwa byo kwibuka Jenoside bihoraho kugira ngo abantu baganire ku buryo itazasubira.

Prof. Lumumba ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hari abafite ingengabitekerezo ya Jenoside, bashaka gusubukura ibyo bumva ko basize batarangije. Yagaragaje ko abantu bakwiye guhuza imbaraga, bakabatesha bataragera ku ntego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa