skol

Batanu barimo Prophet Joshua batawe muri yombi bakurikiranyweho kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Iguhugu

Yanditswe: Friday 19, Dec 2025

featured-image

Ku itariki ya 17 na 18 Ukuboza 2025 Urwego rw’ Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abantu batanu ari bo; Mbabazi Winny, Niyigena Deborah, Murekatete Alice, Umutesi Salima Linda na Heradi Sefu Josue uzwi nka Prophet Joshua.

Aba bakaba bakurikiranweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu no kudasobanura inkomoko y’umutungo kuri Prophet Joshua.

RIB mu bihe bitandukanye yagiye yigisha ikanaburira abantu kureka ibikorwa bitesha agaciro amafaranga y’u Rwanda, aho wasangaga bamwe bayanyanyagiza mu gihe cy’ibirori, abandi n’abo ugasanga bayanyanyagiza mu buryo bwo kwerekana ubukungu bwabo hanyuma bakifata amashusho bakayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Iperereza kuri aba bafashwe rigaragaza ko bagiye bakoresha inoti z’amafaranga y’u Rwanda mu gutaka ‘gateaux’ n’indabo byo mu birori bitandukanye maze bakabyamamaza ku mbugankoranyambaga zabo zirimo TikTok, Instagram na YouTube.

Mu byaha bikorerwa ifaranga ry’Igihugu, habonekamo nicyo aba bakurikiranweho cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’igihugu mu ngingo ya 221 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ukekwaho iki cyaha agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 Frw ariko atarenze 3,000,000 Frw.

Icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo cyiyongera kucyo Prophet Joshua aregwa giteganwa n’ingingo ya 9 ryerekeye kurwanya ruswa. Iki gihanishwa igifungo cy’ imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro 3 kugeza kuri 5 z’agaciro ku mutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.

RIB yaburiye abantu bose bakora ibikorwa ibyo aribyo byose bigayisha cyangwa bitesha agaciro ifaranga ry’Igihugu haba mu buryo gutaka, kurimbisha (decoration) indabyo, gateaux, kwishimisha, n’ibindi kubireka kuko bihanwa n’amategeko.

Prophet Joshua wamamaye ku mbuga nkoranyambaga atanga amafaranga yafunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)

Joshua akurikiranweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu no kudasobanura inkomoko y’umutungo we

Iperereza kuri aba bafashwe rigaragaza ko bagiye bakoresha inoti z’amafaranga y’u Rwanda mu gutaka ‘gateaux’ n’indabo byo mu birori bitandukanye maze bakabyamamaza ku mbugankoranyambaga zabo zirimo TikTok, Instagram na YouTube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa