Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangaje ko igihugu cye n’u Burusiya bihuje icyerekezo cyo guharanira ko ibihugu byo ku Isi bisaraganya ijambo, aho kwiharirwa na kimwe cyangwa bike bikomeye.
Ubu butumwa yabutangarije mu kiganiro cyanditse yagiranye n’ikinyamakuru Xinhua News mu gihe ategerejwe mu ruzinduko ateganya kugirira i Beijing rugamije kwifatanya n’u Bushinwa kwizihiza umunsi u Buyapani bwatsindiweho mu ntambara ya kabiri y’Isi.
Yagize ati “Ibihe n’ibihe, ibiganiro twagiranye ku bibazo mpuzamahanga bikomeye byagaragaje ko Moscow na Beijing bihuje ibyifuzo n’ibitekerezo ku bibazo shingiro. Turi umwe mu cyerekezo cyo kubaka gahunda y’Isi itabogama, yibanda ku bihugu byinshi.”
Putin yatangaje ko u Burusiya n’u Bushinwa bifite imbaraga ku mugabane wa Aziya n’u Burayi, bityo ko bikwiye guhuriza ku buryo bwo gukemura ibibazo bibangamiye iyi migabane cyangwa se Isi yose.
Yavuze imyato mugenzi we uyobora u Bushinwa, Xi Jinping, asobanura ko ari umuyobozi mwiza ushaka kugeza igihugu cye ahantu heza, akubaha amateka yacyo, kandi akumva neza ibibazo byugarije Isi.
Uruzinduko rwa Putin mu Bushinwa ruzatangira tariki ya 31 Kanama, rurangire ku ya 3 Nzeri 2025. Byitezwe ko mu bibazo azaganira na Xi harimo intambara yo muri Ukraine n’ubufatanye mu nzego zitandukanye
Perezida Putin agiye kugirira uruzinduko rw’iminsi ine mu Bushinwa

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *