skol
fortebet

Putin yishimiye ibiganiro bitanga icyizere yagiranye n’Intumwa yihariye ya Trump

Yanditswe: Saturday 26, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga wihariye wa Perezida w’u Burusiya ushinzwe politike mpuzamahanga, Kremlin aide Yury Ushakov, yatangaje ko ibiganiro byahuje Perezida Vladimir Putin n’Intumwa yihariye ya Perezida Trump, Steve Witkoff, byatanze icyizere mu gushyira iherezo ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine

Sponsored Ad

Ushakov yavuze ko ibyo biganiro byamaze amasaha atatu, byari ingenzi cyane, bderse avuga ko byatumye Amerika n’u Burusiya bitera intambwe mu kumvikana ku ngingo nyinshi, zirimo iy’intambara yo muri Ukraine, ndetse n’ibindi bitandukanye.

By’umwihariko, Putin na Witkoff baganiriye ku buryo bwo "gusubukura ibiganiro hagati y’abahagarariye u Burusiya na Ukraine," bigamije gushakira umuti amakimbirane hagati y’ibyo bihugu byombi.

Mu mezi ashize, Witkoff yagiranye ibiganiro byinshi n’abayobozi bakuru b’u Burusiya, ndetse n’ibyo yagiranye na Putin inshuro eshatu byibuze. Afatwa nk’umwe mu bafite uruhare runini mu kongera kubanisha neza Amerika n’u Burusiya kuri manda ya kabiri ya Trump.

Kuva Trump yatangira kwiyamamariza manda ya kabiri ndetse akigera no ku butegetsi, yagaragaje ko ikibazo cy’amakimbirane hagati y’u Burusiya na Ukraine ari kimwe mu byo ashyize imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa