skol

Putin yiziritse kuri Donbas ya Ukraine

Yanditswe: Friday 05, Dec 2025

featured-image

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yatangaje ko Ingabo za Ukraine zigomba kuva mu gace ka Donbas kari mu burasirazuba bw’iki gihugu, cyangwa u Burusiya bukazagafata ku ngufu.

Putin yabitangarije mu Buhinde ku wa 5 Ukuboza 2025, nyuma y’uko Amerika ivuze ko ibiganiro intumwa zayo zagiranye na Putin bigaragaza ko ashaka kurangiza intambara.

Magingo aya u Burusiya bugenzura 85% by’Intara ya Donbas. Putin yavuze ko u Burusiya buzafata iyi ntara ku ngufu.

Ati “Ubwo tuzabohora utwo duce ku ngufu cyanywa Ingabo za Ukraine zihave.”

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yahakanye kenshi ko atazigera yemera guhara ibice by’igihugu cye.

Intumwa yihariye ya Trump, Steve Witkoff yavuye kuganira na Putin igomba guhura n’itsinda rya Ukraine muri Florida.

U Burusiya bwatangaje ko butegereje igisubizo cya Amerika ku biganiro bagiranye tariki 2 Ukuboza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa