skol

Qatar Airways yahagaritse ingendo by’agateganyo

Yanditswe: Tuesday 24, Jun 2025

featured-image

Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere ya Qatar Airways yatangaje ko yahagaritse ingendo zayo z’indege, bitewe n’ifungwa ry’ikirere cy’icyo gihugu, hirindwa ibitero ishobora kugabwaho na Iran.

Mu itangazo iyi sosiyete yashyize hanze kuri uyu wa 23 Kamena 2025, yagize iti "Turi gukorana bya hafi n’inzego za leta n’abashinzwe umutekano kugira ngo dufashe abagenzi bose bagizweho ingaruka, kandi tuzasubukura ingendo igihe ikirere kizongera gufungurwa."

Yakomeje ivuga ko umutekano w’abagenzi n’abakozi bayo ari wo ishyize imbere kurusha ibindi byose.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Iran yatangaje ko yagabye ibitero bya missile ku birindiro by’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere bya Al Udeid muri Qatar.

Minisiteri y’Ingabo ya Qatar yasohoye itangazo ivuga ko ubwirinzi bwo mu kirere bw’icyo gihugu bwakomye mu nkokora missile zatewe na Iran ku birindiro bya Al-Udeid, bikaba nta we byahitanye.

Iti "Turashima Imana ko ku bwo kuba maso kw’ingabo zacu n’ingamba z’ubwirinzi zari zafashwe, iki gitero nta we cyahitanye cyangwa ko kigire uwo gikomeretsa."

Iyo Minisiteri yakomeje ivuga ko ikirere cya Qatar gitekanye ndetse n’ingabo z’icyo gihugu ziri maso ziteguye guhangana n’icyashaka kuyihungabanyiriza umutekano. Yanasabye abaturage gushaka inama ku buyobozi no kuba ari bwo babaza uko ibintu byifashe.

Qatar Airways yahagaritse ingendo by’agateganyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa