Leta ya Qatar yatangaje ko mu gihe ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi byatangira gushyira mu bikorwa ibihano byo kwishyuza 5% y’igicuruzo rusange ku bigo bitubahiriza amabwiriza yo kurengera ibidukikije, bazahitamo kutoherezayo gaz batunganya.
Ibihugu birimo u Bufaransa, u Bwongereza, u Budage n’u Buholandi bikura gaz muri Qatar nyuma y’uko intambara yashyamiranyije u Burusiya na Ukraine yagiye irushaho gukomera.
Gusa mu rugamba rwo kugabanya imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere ikazagera kuri 0% mu 2050, EU yagennye ko ibigo bitubahiriza amabwiriza yo kurengera ibidukikije bizajya bihanishwa gutanga 5% y’igicuruzo rusange.
Minisitiri ushinzwe Ingufu muri Qatar, Al-Kaabi yabwiye The Financial Times ko ibyo bihano bizagira ingaruka ku mafaranga yinjizwa n’urwego rw’ingufu muri icyo gihugu kandi ari yo afasha Leta mu bikorwa bitandukanye n’abaturage muri rusange.
Ati “Niba ari ngombwa ko ntakaza 5% by’ayo ninjije yose kubera kujya gucuruza i Burayi, ntaho nzajya. Sinatakaza amafaranga angana uko kandi nta muntu wakwemera kuyatakaza.”
Yahamije ko mu gihe ibyo bihano byaba bitangiye gukurikizwa batazica amasezerano y’igihe kirekire bafitanye n’ibihugu by’i Burayi ariko bazashaka ahandi bacuruza gaz.
Ibihugu by’i Burayi byimukiye kuri gaz ihenze yo mu Burasirazuba bw’Isi no muri Amerika biteye umugongo iyo mu Burusiya, ariko biracyakoresha iva mu miyoboro y’u Burusiya inyura muri Ukraine. Amasezerano hagati y’u Burusiya na Ukraine azarangirana na 31 Ukuboza 2024 ndetse Ukraine yahamije kenshi ko atazongerwa.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *