skol
fortebet

Qatar: Uruganda rwa gaz rwaturitse i Ras Laffan, hapfa 13 abandi 66 barakomereka

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 23, Jun 2026

Qatar: Uruganda rwa gaz rwaturitse i Ras Laffan, hapfa 13 abandi 66 barakomereka

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Qatar, habaye impanuka ikomeye mu ruganda rutunganya gaz ruherereye mu gace k’inganda ka Ras Laffan, ahazwi nk’icyambu kinini ku Isi mu bijyanye n’ibikorwaremezo bya gaz. Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026, ihitana abantu 13 mu gihe abandi 66 bakomerekeye muri iyo mpanuka.

Amakuru agaragaza ko urusaku rw’iturika rwumvikanye kure cyane, ndetse rugera no mu Murwa Mukuru wa Doha, uherereye nko mu bilometero 70 uvuye aho uru ruganda ruherereye.

Abaturage bo mu bice bikikije aho byabereye batangaje ko batewe ubwoba n’iyo mpanuka, mu gihe inzego zishinzwe ubutabazi zahise zihagera byihuse zitangira ibikorwa byo kuzimya inkongi no gutabara abakomeretse, hagamijwe kwirinda ko umuriro wakwirakwira mu bindi bice by’inganda.

Minisitiri w’Ingufu muri Qatar, Saad Sherida al-Kaabi, yatangaje ko hatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye iyo mpanuka. Yavuze ko uru ruganda rwari rumaze igihe rudakora, kuva mu Ukuboza 2025, bitewe n’imirimo yo kurusana no kuvugurura ibikorwaremezo.

Yakomeje asobanura ko uru ruganda rwari rumaze iminsi ibiri gusa rusubukuye ibikorwa byarwo mbere y’uko haba iyo mpanuka.

Minisitiri al-Kaabi yemeje ko abaguye muri iyi mpanuka ari abakozi bakomoka mu bihugu by’u Buhinde na Pakistan, ashimangira ko n’ubwo habaye iki kibazo, ibikorwa byo kohereza gaz mu mahanga bitazahungabana.

Iki cyambu cya Ras Laffan gisanzwe gifite akamaro kanini ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’ingufu, ndetse cyigeze no kwibasirwa mu bihe byashize mu gihe cy’umwuka mubi hagati ya Iran, Amerika na Israel.

Ikigo cya Leta ya Qatar gishinzwe ingufu, QatarEnergy, cyatangaje ko ibikorwa byo gusana no kongera kubaka uru ruganda bizatwara igihe kiri hagati y’imyaka 3 na 5, bikazatuma haboneka gaz ingana na toni miliyoni 12,8 muri icyo gihe.

Iperereza riracyakomeje, mu gihe ubuyobozi bwa Qatar bukomeje guhumuriza abaturage no kwizeza ko hafashwe ingamba zikomeye zo gukumira impanuka nk’izi mu gihe kiri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa