skol
fortebet

Qatar yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda n’uw’Ububiligi

Yanditswe: Monday 02, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje mu bihe bitandukanye byegeranye ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu yahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi.

Sponsored Ad

Amafoto agaragaza ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’Ububiligi baganiriye na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al-Thani buri wese mu gihe cye nubwo amatangazo amenyesha uko guhura yasohotse mu ntera yegeranye y’igihe.

Minisitiri Nduhungirehe Olivier na Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al-Thani baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi no gukomeza kuwushyigikira.

Banaganiriye ku kibazo cy’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Congo n’intambara iri mu burasirazuba bwa Congo no ku zindi ngingo.

Irindi tangazo ryahowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar rivuga ko Minisitiri w’Intebe, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al-Thani yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, ushinzwe n’ubufatanye mpuzamahanga, Maxime Prevot.

Mu byo baganiriye harimo gusangira amakuru ku bibazo biri muri Gaza, ubutaka bwa Palestine bwigaruriwe na Israel n’ibibazo byo muri Syria.

Nta makuru yandi yavuzwe ku ihurirana ry’uruzinduko muri Qatar rw’aba bayobozi bo hejuru mu Rwanda no mu Bubiligi, ibihugu biherutse gucana umubano ushingiye kuri za Ambasade.

U Rwanda rushinja Ububiligi gukomeza kwitwara nk’Umukoloni, no gufata uruhande mu kibazo cya Congo n’u Rwanda, no guhamagarira amahanga gufatira ibihano u Rwanda.

Igihugu cya Qatar ni umuhuza utanga icyizere mu kurangiza ikibazo kiri hagati ya Congo n’u Rwanda, kuko Umuyobozi w’icyo gihugu, Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ni we wabashije guhuriza hamwe Perezida Antoine Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda nyuma y’uko guhura kwabo kwari kwitezwe i Luanda mu mpera za 2024 kudashobotse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa