Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya yitabye Imana
Yanditswe: Wednesday 15, Oct 2025
Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya yapfuye afite imyaka 80 y’amavuko, akaba yaguye mu Karere ka Kerala azize guhagarara k’umutima mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tatiki ya 15 Ukwakira 2025.
Amakuru aturuka muri Kenya avuga ko Raila Odinga, yaguye mu Bitaro bivura amaso bikanakora ubushakashatsi bya Sreedhareeyam Ayurvedic, biherereye i Ernakulam mu Karere ka Kerala.
Umutima wamufashe ubwo yari muri siporo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu azenguruka ibyo bitaro.
Ubuyobozi bw’ibitaro yaguyemo bwatangaje ko byari bimaze iminsi itanu bimwitaho ku birebana n’ubwo burwayi.
Muri icyo gihe cyose kugeza n’uyu munsi yaherekezwaga na muganga usanzwe amwitaho ndetse n’umukobwa we Rosemary Odinga.
Ibyo bitaro byari mu bikunzwe cyane na Odinga kuko n’uwo mukobwa we ari byo byamwitayeho ubwo yari yarwaye ubuhumyi mu mwaka wa 2017 kubera udutsi dutwara amakuru y’amaso twari twangiritse.
Ibyo bitaro bidakora ubuvuzi bw’amaso gusa yabishimiye ko byitaye ku mukobwa we kugeza akize, abigirira icyizere guhera mu mwaka wa 2019 ari na bwo byatangiye kumwitaho.
Raila Odinga yishwe no guhagarara k’umutima

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *