Ramaphosa yaciye amarenga y’uko yaba agiye gucyura ingabo za SANDF ziri muri RDC
Yanditswe: Friday 07, Feb 2025
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, ku wa Kane yaciye amarenga y’uko iki gihugu cyaba kigiye gucyura abasirikare bacyo bari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Ramaphosa yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku baturage b’igihugu cye.
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bifite ingabo mu burasirazuba bwa RDC zoherejweyo gufasha ku rugamba ingabo za FARDC zihanganye mu ntambara n’umutwe wa M23.
Icyakora abayobozi b’iki gihugu barimo Perezida Cyril Ramaphosa, bamaze iminsi botswa igitutu n’abaturage ba kiriya gihugu nyuma y’uko abasirikare 14 biciwe mu mirwano yasize M23 yigaruriye imijyi ya Goma na Sake.
Ramaphosa ku ruhande rwe avuga ko abasirikare ba Afurika y’Epfo bagiye muri RDC mu butumwa bwo kugarura amahoro, gusa muri iki cyumweru ubwo Minisitiri w’Ingabo za Afurika y’Epfo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zayo bitabaga abadepite bashinjwe kubeshya, kuko abadepite bagaragaje ko Ingabo zoherejwe muri Afurika y’Epfo zitagiye mu butumwa bw’amahoro, ko ahubwo zoherejwe kurinda ibirombe by’inshuti za Ramaphosa mu nyungu ze bwite.
Abadepite ba Afurika y’Epfo basabye iki gihugu gukora ibishoboka byose bagacyura ingabo z’iki gihugu zikomeje gupfira muri Congo.
Perezida Cyril Ramaphosa mu ijambo rye yavuze ko igihugu cye gisaba impande zihanganye mu ntambara zitandukanye ku Isi, gukora uko zishoboye kose ngo zishake ibyaba ibisubizo by’izo ntambara binyuze mu mahoro, agaruka ku masezerano ya Luanda agamije gushakira ibisubizo ibibazo biri hagati y’u Rwanda na RDC, yemeza ko ayashyigikiye.
Ati: “Muri ibyo biganiro harimo no kubaha ibya Luanda. Tuzitabira kandi inama izahuza SADC na EAC iteganyijwe kubera muri Tanzania mu mpera z’iki cyumweru. Tuzagaragaza ko hakenewe guhagarika imirwano ndetse no gusubukura ibiganiro bigamije gushaka igisubizo cy’intambara.”
Uyu yaciye amarenga y’uko SANDF yaba igiye gucyura ingabo zayo, ati: “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo abasore bacu, abasirikare bacu bagaruke mu rugo.”
Afurika y’Epfo yaciye amarenga y’uko igiye gucyura ingabo zayo, nyuma ya Malawi iheruka kwemeza ko yatangiye gutegura uko abasirikare bayo bari muri RDC bataha. Malawi iheruka gutangaza ko yatakarije abasirikare batatu mu mirwano y’i Goma na Sake.
Amakuru kandi avuga ko na Tanzania yaba iri gutegura iyo gahunda, nyuma yo gupfusha abasirikare babiri abandi bane bagakomereka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *