skol
fortebet

Raporo ya Loni yagaragaje ko FDLR yiciyemo ibice ngo yiyoberanye

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Tuesday 07, Jul 2026

Raporo ya Loni yagaragaje ko FDLR yiciyemo ibice ngo yiyoberanye

Sponsored Ad

skol

Raporo y’itsinda ry’impuguke z’umuryango w’Abibumbye ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yashyikirijwe Akanama k’Umutekano, isesengura mu buryo burambuye imiterere y’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa DRC, irimo na FDLR.

Ku bijyanye na FDLR, raporo ivuga ko nubwo uyu mutwe umaze imyaka ugaragaza ko wacitse intege ugereranyije n’uko wahoze, ugikomeje kuba ikibazo cy’umutekano, cyane cyane kubera ibikorwa byawo mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ndetse n’umubano ugirana n’indi mitwe yitwaje intwaro n’ingabo za leta ya Congo (FARDC) mu bihe bitandukanye.

Raporo ivuga ko FDLR ikomeje ibikorwa byo kwinjiza abarwanyi bashya, gukusanya imisoro ku gahato mu baturage bo mu bice igenzura no gukorana n’indi mitwe mu bikorwa bya gisirikare.

Raporo ivuga ko FDLR isigaye igizwe n’ibice bitatu by’ingenzi ari byo; FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP.

Raporo ivuga ko abayobozi b’iyo mitwe itatu ari Abanyarwanda mu gihe abarwanyi basanzwe bo ngo biganjemo Abahutu b’Abanyekongo.

Igaragaza Pacifique Ntawuguka, uzwi nka Gen Omega Israel ari umuyobozi wa gisirikare wa FDLR-FOCA. Lt Gen Gaston Iyamuremye uzwi nka Victor Byiringiro, ni umuyobozi wa politiki wa FDLR. Brig Gen Emmanuel Nsengiyumva uzwi nka Faida Hakimu ayobora FDLR-RUD. Col Dan Hategekimana uzwi nka Dan Simplice ayobora FDLR-FPP.

Nubwo iyi mitwe yose yerekana ko ikora ukwayo, raporo ivuga ko Gen Omega afatwa nk’umuyobozi rusange ugira uruhare rukomeye mu byemezo n’imishyikirano bireba ayo mashami yose. Ibi bivuze ko FDLR ifite amashami atandukanye ariko igakomeza kugira uburyo bwo guhuza ibikorwa.

Iyi raporo igaragaza ko FDLR-FOCA (Forces Combattantes Abacunguzi) ari cyo gice cya gisirikare cya FDLR kandi gifite umubare munini w’abarwanyi. Iki ni cyo gishinzwe kuyobora ibikorwa byinshi bya gisirikare, birimo ibitero, kugenzura ibice bimwe by’icyaro no gukorana n’indi mitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo. Raporo igaragaza ko ari cyo gice gikomeye kurusha ibindi muri FDLR.

Umutwe wa FDLR-FOCA, ari na wo munini, ukorera mu bice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane muri Nyiragongo, Masisi, Rutshuru na Walikale.

Umutwe wa kabiri ni FDLR-RUD (Ralliement pour l’Unité et la Démocratie). Iki ni igice cyavuye muri FDLR nyuma yo gutandukana hagati y’abayobozi bayo. Nubwo gifite abarwanyi bake ugereranyije na FOCA, raporo ivuga ko kigikora ibikorwa by’intwaro kandi kigakorera mu bice bimwe bya Kivu y’Amajyaruguru birimo; Jomba, Binza, Busanza na Bukoma.

Umutwe wa gatatu ni FDLR-FPP (Front Populaire pour la Paix). Raporo igaragaza ko iki ari igice cya politiki cyashinzwe n’abahoze muri FDLR, kigamije gukomeza ibikorwa by’uyu mutwe binyuze mu miyoborere ya politiki n’ubukangurambaga, ndetse impuguke za Loni zigaragaza ko gifitanye imikoranire ya hafi na FDLR.

Raporo ivuga ko FDLR ikomeje kuba imwe mu mpamvu ziteza umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC. Inagaragaza ko uyu mutwe wakomeje gukorana n’ingabo za leta ya Congo (FARDC) n’imitwe imwe ya Wazalendo mu bikorwa byo guhangana na M23, nubwo hari amasezerano n’imyanzuro mpuzamahanga isaba ko iyo mikoranire ihagarara.

Hashingiwe ku masezerano y’amahoro ya Washington, FDLR yagombaga gusenywa. Inama yabereye Washington ku wa 17-18 Werurwe 2026 yagaragaje ahantu hatandatu hagombaga gukorerwa ibikorwa byo gusenya FDLR. Harimo hatanu muri Kivu y’Amajyaruguru na hamwe muri Kivu y’Amajyepfo.

Ku wa 29 Werurwe 2026, FARDC yatangaje ko yatangije ibikorwa byo kurwanya FDLR. Kuva ku wa 30 Werurwe, yohereje muri Walikale abasirikare bayo barimo imitwe yihariye izwi nka “Hiboux” cyangwa “jungle battalions” bavuye Kisangani, byitwa ko bagiye kurwanya uyu mutwe.

Ariko raporo igaragaza ko ubwo bushake bwo kurwanya FDLR bwari ukwiyerurutsa. Ivuga ko nubwo hari amatangazo ya FARDC, abayobozi bamwe b’i Kinshasa n’abasirikare ba FARDC baherereye mu Burasirazuba bwa RDC bijeje FDLR ko ibikorwa byo kuyirwanya bitazabaho.

Raporo kandi yibutsa ko FDLR irimo bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye muri Congo nyuma ya Jenoside, kandi ko kuba uyu mutwe ugikora ibikorwa by’igisirikare bikomeje kuba ikibazo cy’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

U Rwanda rwagaragarije kenshi amahanga ko rutewe impungenge n’umutwe wa FDLR wakomeje kwigamba guhungabanya umutekano warwo byatumye rushyiraho ingamba z’ubwirinzi mu rwego rwo kurinda umutekano w’abarutuye ndetse rwashimangiyeko ingamba z’ubwirinzi zizagumaho mu gihe cyose FDLR ikidegembya mu mashyamba ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa