RCS yagaragaje ko Umugore iyo afunzwe asa nk’aho atereranywe
Yanditswe: Thursday 29, Jan 2026
Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), DCG Rose Muhisoni, yagaragaje ko abagore bafunzwe usanga batereranwa n’imiryango yabo kuko idakunze kubasura, agaragaza ko ari ikibazo gikomeye.
Yabigarutseho kuri uyu wa 29 Mutarama 2026 ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, aganira n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside.
Ni ibiganiro byari bishingiye ku bibazo byagaragajwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ya 2024/2025 yerekanye ko hari abagororwa 44 basanzwe bafunzwe badafite dosiye zabo na 17 bafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi nta dosiye bafite.
RCS yerekanye ko abo bagororwa bafashijwe, aho 40 dosiye zabo zamaze kuboneka abandi bane zikaba zigishakwa. Hari kandi abagororwa bane bari bagaragaje ko bafunzwe kandi bararangije ibihano, batatu muri bo barafunguwe, mu gihe umwe byagaragaye ko yari afite indi dosiye akazarangiza igihano muri 2027.
Ku bijyanye na dosiye z’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, RCS yamaze kohereza izo dosiye muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ifite ububiko bw’inyandiko z’inkiko gacaca kugira ngo harebwe ko dosiye zabo zaboneka.
Depite Kayigire Thérence, yabajije uko abagororwa b’abagore bafunzwe barimo n’ababyariye mu igororero cyangwa abafungwa bafite abana bato bitabwaho n’uburyo bafashwa.
Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, DCG Rose Muhisoni, yagaragaje ko abagore bafunzwe bafite ibibazo birimo no kutitabwaho n’imiryango yabo.
Ati “Ni ukuri reka mbabwire abagore bafite ibibazo, ntabwo basurwa, munagize n’urugendo ku munsi wo gusurwa mukajya nka Nyarugenge mukareba ukuntu abagabo basurwa mukareba n’abagore ni ibintu bibabaje cyane.”
Yakomeje agaragaza ko umugore iyo afunzwe usanga umuryango umutererana.
Ati “Umugore iyo afunzwe asa nk’aho atereranywe.”
Ku bijyanye n’abafite abana, iyo batereranywe biba imbogamizi kuko ubusanzwe umwana ugize imyaka itatu aba agomba kujyanwa mu muryango ariko iyo nyina adasurwa biba ingorabahizi.
Ati “Ugasanga umwana agize imyaka itatu abuze umuryango ntuje kumufata, hari n’igihe tubanza kubura ba malayika murinzi bigafata igihe, nk’ubu turacyafite abana barengeje imyaka itatu bakiri mu igororero.”
Yasobanuye ko mu kwita ku bagore bafunzwe barabyaye usanga hari uburyo bw’umwihariko umugore wonsa n’utwite yitabwaho, haba mu mibereho ndetse n’ibindi.
Yerekanye ko nubwo bimeze bityo ariko haba hakirimo imbogamizi zishingiye nyine kukuba umuntu afunzwe kandi yaranabyaye.
Yatanze urugero rw’uko mu minsi ishize hari abagore batatu bafungiwe mu Igororero rya Nyamagabe babyaye impanga bafunzwe.
Yerekanye ko ari imbogamizi ikomeye iyo umugororwa abyariye mu igororero ariko ko bakomeza gukora ibishoboka byose bakamwitaho n’umwana abyaye.
Kuri ubu mu magororero yo mu Rwanda afungirwamo abagore hagiye hashyirwaho amarerero afasha mu kwita ku bana bafunzwe.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *