skol
fortebet

RDC: Abantu 148 bamaze kwemezwa nk’abapfiriye mu mpanuka y’ubwato

Yanditswe: Saturday 19, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Nibura abantu 148 nibo babonetse bapfuye nyuma y’impanuka y’ubwato bwari butwaye abarenga 500 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Ubwo bwato bwakoreye impanuka mu ruzi rwa Congo, mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Igihugu ku wa Kabiri w’iki Cyumweru.

Ubuyobozi bubara abandi bantu babarirwa mu magana baburiwe irengero, mu gihe ubwo iyi mpanuka yabaga bwari bwavuze ko abapfuye bagera kuri 50.

Ubu bwato bwitwaga HB Kongolo bwafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo bwari bugeze mu Mujyi wa Mbandaka buturutse ku cyambu cya Matankumu mu gace ka Bolomba

Nibura abantu 100 nibo bibarwa ko barokotse mu gihe abandi bahuye n’ubushye bajyanywe ku bitaro biri muri ako gace.

Iyi mpanuka yabaye ubwo umugore umwe wari mu bwato yari atetse, umuriro ugakwira hose bugashya cyane ko bwari ubw’ibiti. Abagore n’abana bari baburimo bamwe bahise basimbuka, bapfira mu mazi barohamye kuko bananiwe koga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa