skol
fortebet

RDC: Abanyamerika bagerageje guhirika Tshisekedi bohererejwe Amerika

Yanditswe: Wednesday 09, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 8 Mata 2025, muri gereza ya gisirikare ya N’dolo, imfungwa eshatu z’abanyamerika zashyikirijwe abategetsi ba Amerika, imbere y’abayobozi ba gisivili n’abasirikare ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Marcel Malanga na bagenzi be babiri bafunzwe bajyanwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’djili, aho binjiye mu ndege idasanzwe yerekeza muri Amerika.

Iki gikorwa cyagenzuwe n’inzego za gisirikare, ubutabera n’urushinzwe abinjira n’abasohoka, cyakozwe hubahirijwe amategeko nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.

Abayobozi ba Ambasade ya Amerika muri DRC bagize uruhare runini muri iki gikorwa, bagaragaza ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Muri Gicurasi 2024, umutwe w’abantu bitwaje intwaro wari uyobowe na Christian Malanga wateye ingoro ya perezida ndetse n’inzu bwite y’umunyacyubahiro (Vital Kamerhe).

Mu bagabye igitero harimo Abanyamerika batatu, barimo Marcel Malanga, umuhungu wa Christian Malanga, wari uyoboye aka gatsiko wishwe mu gihe cyo kurasana n’abashinzwe umutekano.

Nyuma yo kuburanishwa no gukatirwa urwo gupfa, abo baturage batatu b’Abanyamerika, hamwe na bagenzi babo bo muri Congo, boherejwe kurangiza ibihano muri Gereza ya Gisirikare ya N’dolo.

Nyuma y’imbabazi za perezida ziherutse, igihano cy’urupfu cyari cyarahawe Marcel Malanga Malu, Taylor Christa Thompson na Zalman Polun Benjamin
Reben cyahinduwe igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa