skol

RDC: Abasirikare 13 ba SADC na Loni baguye mu ntambara na M23

Yanditswe: Sunday 26, Jan 2025

featured-image

Perezida ucyuye igihe wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 25 Mutarama yashishikarije Guverinoma ya Congo kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bitwaje intwaro mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.

Mu itangazo rye, uyu Munye-Tchad ntacyo yavuze ku bitero by’inyeshyamba za M23 muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo cyangwa ku Rwanda Leta ya Kinshasa ihora igaragaza ko ari rwo rufasha M23, ibintu rutahwemye guhakana. Yagarukiye gusa ku gutangaza ko akurikirana yitonze cyane ihungabana ry’umutekano n’ibibazo by’ubutabazi mu burasirazuba bwa DRC.

Atiriwe avuga izina ry’abahanganye na leta, Moussa Faki, urangije manda ye, yavuze ko ibiganiro mu rwego rw’amahoro y’akarere bikomeje kuba “inzira yonyine yo gukemura amakimbirane akomeje kuba hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda, ku ruhande rumwe, no hagati ya Guverinoma ya DRC n’abarwanya ubutegetsi mu buryo bwa politiki-n’igisirikare, ku rundi ruhande.

Yasabye ko hakurikizwa byimazeyo ihagarikwa ry’imirwano ryumvikanyweho hagati y’impande zihanganye no guhagarika imirwano yose. Moussa Faki yanasabye abarwana kurokora ubuzima bw’abaturage.

Kuri bamwe mu basesenguzi bo muri Congo nk’uko bitangazwa na mediacongo, ngo Perezida wa Komisiyo ya AU, amaze gucira amacandwe ku busugire bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse no ku bagwa mu ntambara.

Nubwo bimeze gutyo, ikigaragara cyo mu Muryango Mpuzamahanga muri iyi minsi hakomeje kuzamuka amajwi asaba Guverinoma ya Kinshasa kwemera kuganira na AFC/M23 aho nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakurikiyeho AU ndetse n’abantu ku giti cyabo barimo n’abavuga ko Amerika ahubwo ikwiye gushyigikira inyeshyamba za M23 nka Dr. Micheal Rubin Dr. Rubin, tuza kugarukaho mu nkuru itaha, wahoze ari umukozi wa Pentagon, wabaye muri Iran na Yemeni nyuma ya revolisiyo, ndetse no muri Irak mbere na nyuma y’intambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa