Abaturage bagize umujinya batwika ihema rigize ibitaro bya Rwampara byavurirwagamo abarwayi ba Ebola mu Burasirazuba bwa RDC, nyuma y’uko inshuti n’abavandimwe b’umwe mu bo yahitanye babujijwe kujyana umurambo we ngo bajye kuwushyingura.
Umunyapolitiki wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Luc Malembe Malembe yabwiye BBC ko aba baturage bamaze kwimwa umurambo w’umuntu wabo batangiye guteza ibintu bitandukanye ku bitaro bagera ubwo batwitse amahema yakoreshwaga bashyira abantu mu kato.
Muri ako kavuyo polisi yahise irasa mu kirere kugira ngo itatanye abaturage. Umurambo w’uwishwe na Ebola uranduza cyane cyane abawukozeho ari yo mpamvu biba bisaba ko ushyingurwa hatagize uwukoraho.
Abaganga bo mu bitaro bya Rwampara biri hafi y’Umujyi wa Bunia bahise batangira kurindwa n’abasirikare mu gihe polisi yo iri kurwana no kugarura ituze.
Umwe mu bakora kwa muganga yakomerekejwe n’amabuye abigaragambya bateraga mbere y’uko abashinzwe umutekano bahagoboka.
Umugabo wapfuye bivugwa ko yari umwe mu bakomeye bo mu gace ku buryo abo mu muryango we batigeze bemera ko ari ebola yamuhitanye.
Abatangabuhamya babwiye Reuters ko uwapfuye yari umukinnyi w’umupira w’amaguru wakiniye amakipe menshi yo mu gace. Nyina yavuze yo yishwe na typhoide atari Ebola.
Ebola imaze guhitana abarenga 130 mu Burasirazuba bwa RDC mu gihe amagana menshi yaketsweho ubwandu.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *