RDC: Amasasu yongeye kumvikana mu nkengero z’Umujyi wa Uvira
Yanditswe: Tuesday 23, Dec 2025
Inkengero z’Umujyi wa Uvira zongeye kumvikanamo amasasu nyuma y’iminsi mike Ihuriro rya AFC/M23 riytangaje ko ingabo zaryo zavuye muri uyu mujyi uhana imbibi n’Igihugu cy’u Burundi.
Mu cyumweru gishize, ubuyobozi bwa AFC/M23 bwatangaje ko ingabo zabo zatangiye kuva muri uwo Mujyi, ko ariko batazihanganira kubona usubira mu maboko y’Ingabo za Leta (FARDC) n’abambari bazo ari bo Wazalendo, FDLR n’abandi.
Ikinyamakuru RFI cyatangaje ko amasasu yavuzwe mu mpera z’icyumweru gishize no kuri uyu wa Mbere, yaturutse ku mirwano yashyamiranyije umutwe witwaje intwaro wa Wazalendo ukorana na Leta ya Kinshasa.
Iyo mirwano yadutse mu gihe abaturage b’Umujyi wa Uvira bigaragambije bamagana icyemezo cya AFC/M23 cyo kureka uyu mujyi wari utangiye gusubira ku murongo nyuma yo kuwubohora.
Hagati aho, mu gihe AFC/M23 yasabye Umuryango Mpuzamahanga kohereza ingabo zitagira aho zibogamiye ngo zicunge umutekano wa Uvira, Akanama k’Umuryango w’Abobumbye gashinzwe Umutekano ku Isi, gategereje umwanzuro wo kohereza Ingabo za MONUSCO ngo abe ari zo zigenzura iyubahirizwa ry’amasezerano yo guhosha intambara.
Abagize ako Kanama bavuga ko bategereje amabwiriza y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres, ashobora kuzatangazwa bitarenze muri Werurwe 2026.
Avuga mu izina rya Guverinoma y’u Bushinwa, Ambasaderi w’icyo gihugu mu Muryango w’Abibumbye Sun Lei, yavuze ko biteguye kubona António Guterres aha agaciro gakomeye ibibazo biri ku kibuga muri RDC.
Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku wa 19 Ukubozas kongereye manda ya MONUSCO mu Burasirazuba bwa RDC kugeza ku wa 20 z’ukwezi k’Ukuboza 2026 kugira ngo babone amahirwe yo gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge nk’uko bikubiye mu Mwanzuro 2808.
Gusa mu myaka isaga 25 ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorera mu Burasirazuba bwa Congo zagiye zivugwaho kudatanga umusaruro zashyiriweho mu gihe zitwara ingengo y’imari y’umurengera buri mwaka.
Umujyi wa Uvira, mu nkengero humvikanye urusaku rw’amasasu, bikaba bikekwa ko ari imitwe ishaka kuwugarukamo

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *