skol
fortebet

RDC: Drone yarashye mu birindiro bya Twirwaneho yiswe Col Makanika

Yanditswe: Thursday 20, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, umutwe w’Abarwanyi ba Twirwaneho batangaje ko akadege katagira abapilote (drone) karashe ku birindiro byabo biri mu gace ka Gakangara, muri Ngandja, muri Teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’amajyepfo ihitana abantu 6 barimo Koloneli Michel Rukunda Makanika.

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage batuye i Minembwe bavuga ko babonye iyo drone, bavuga ko yanyuze mu gace ka Gahwera ijya kurasa ibyo birindiro bya Twirwaneho.

Iki gitero ntikiramenyekana uwagiteye haba FARDC n’indi mitwe ikorera muri Kongo, Makanika yarwaniraga Twirwaneho mu kwita ku mutekano n’ubusugire bw’ abaturage b’Abanyamulenge bakunda kwibasirwa n’abarwanyi ba Mai Mai na Red Tabara yo m’Uburundi.

Koloneli Makanika yabaye umusirikare wa FARDC kugeza mu mwaka wa 2020 nyuma yahisemo kwitandukanya n’ingabo za na leta ya congo. Uyu wari uyobore umutwe wa Twirwaneho yishwe mu gihe inyeshyamba z’umutwe wa M23 zikomeje gufata ibice bitandukanye byo mu ntara ya Kivu y’amajyepfo. Nyuma yo gufata Bukavu mu mpera y’icyumweru gishize, M23 yafashe kandi agasantere k’ubucuruzi ka Kamanyola ku musi kuwa Kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa