skol
fortebet

RDC: Fayulu yijeje kwitambika Tshisekedi mu gihe yagerageza kuyobora manda ya gatatu

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Sunday 10, May 2026

RDC: Fayulu yijeje kwitambika Tshisekedi mu gihe yagerageza kuyobora manda ya gatatu

Sponsored Ad

skol

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro rya politiki rya LAMUKA, Martin Fayulu,yemeje ko afite umugambi wo gukangurira abaturage kurwanya icyifuzo icyo ari cyo cyose cyo kongera manda ya perezida binyuranyije n’itegeko nshinga.

Ibyo yabitangaje nyuma y’umunsi umwe Perezida Félix Tshisekedi agiranye ikiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa, akagaragaza ko afite inzozi zo kuyobora indi manda nubwo Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ririho ubu ritabimwemerera.

Martin Fayulu yagize ati: “Tuzakangura abaturage. Abaturage baranyumva. Iyo mvuze ko tuzakangura abaturage, ndashaka kuvuga ko nzahagarara imbere y’Abanyekongo kugira ngo nitambike Bwana Félix Tshisekedi naramuka agerageje manda ya gatatu”.

Aganira n’abanyamakuru n’abamushyigikiye, uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi yibukije ko ikibazo cya manda ya gatatu y’umukuru w’igihugu cyamaze guterwa utwatsi n’abaturage ba Congo ku butegetsi bwa Joseph Kabila, yemeza ko yiyemeje kongera kukirwanya.

Martin Fayulu rero yashubije mu buryo butaziguye ibiherutse gutangazwa n’umukuru w’igihugu mu kiganiro n’abanyamakuru nk’uko tubikesha Radio Okapi.

Ati: “Nabwiye Kabila, na Félix Tshisekedi ari iruhande rwe, twarahanganye. Twashyizeho umurongo utukura: manda ya gatatu. Kabila ntazayigira. Tshisekedi na we ntazayigira. Kubera ko adakomeye kurusha Abanyekongo. Nyuma y’Imana, ni abantu. Kandi aba baturage bahisemo ko nta muntu n’umwe uzigera akora muri iki gihugu manda ya gatatu.”

Ibyatangajwe na Martin Fayulu bije mu gihe hari umwuka utari mwiza muri politiki, irangwa n’impaka zikomeye zerekeye impinduka cyangwa ivugurura ry’Itegeko Nshinga, ubu akaba ari byo bikomeje kugaruka mu makuru avugwa cyane mu gihugu.

Mbere ye, Delly Sessanga, Perezida w’ishyaka rya ENVOL, na we yari yafashe uruhande kuri iki kibazo. Yavuze ko atemeranya no kugerageza uko ari ko kose kongera manda ya perezida, avuga ko yizera ko DRC idashobora kwihanganira ikindi cyiciro cy’amakimbirane mu nzego.

Yahamagariye abaharanira demokarasi kurwanya byimazeyo gahunda iyo ari yo yose yo kutubahiriza Itegeko Nshinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa