skol

RDC: Guverineri wa Haut-Katanga ari mu buhungiro

Yanditswe: Thursday 17, Jul 2025

featured-image

Guverineri w’intara ya Haut-Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacques Kyabula Katwe, yahunze nyuma yo gutumizwa na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu.

Tariki ya 8 Nyakanga 2025, Minisitiri Jacquemain Shabani yandikiye Kyabula, amusaba kwitaba i Kinshasa mu gihe kitarenze amasaha 48. Byaketswe ko agiye gusobanuzwa amagambo yavugiye mu nama y’abanyamuryango b’ihuriro Union Sacrée yabereye i Lubumbashi tariki ya 30 Kamena.

Muri iyi nama, Kyabula yavuze ko Corneille Nangaa uyobora ihuriro AFC/M23 na Joseph Kabila ari Abanye-Congo, bityo ko mu gihe baganira na Leta ya RDC, bakemura amakimbirane bafitanye nk’uko umuryango ukemura ibibazo by’abawugize.

Amagambo ya Kyabula yatumye Leta ya RDC itangira gukeka ko yaba akorana n’abayobozi ba AFC/M23 ndetse na Kabila bafatwa nk’abanzi b’ubutegetsi bw’iki gihugu muri iki gihe.

Aho kujya i Kinshasa, Kyabula yafashe icyemezo cyo guhunga igihugu tariki ya 10 Nyakanga, ibyatumye Leta ya RDC itangira kumushakisha, inashyiraho Guverineri w’agateganyo wa Haut-Katanga, Martin Kazembe.

Mbere yo guhunga igihugu, Kyabula yabanje gusobanura ko kujya i Kinshasa bitamushobokera kubera impamvu z’uburwayi, gusa abo muri Leta bavuga ko cyari ikinyoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa