skol
fortebet

RDC ikomeje guhangana na Ebola, abantu 1405 bamaze guhitanwa na yo

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 27, Jul 2026

 RDC ikomeje guhangana na Ebola, abantu 1405 bamaze guhitanwa na yo

Sponsored Ad

skol

Icyorezo cya Ebola gikomeje guteza impungenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho imibare mishya yerekana ko umubare w’abamaze kwandura n’abahitanwa na cyo ukomeje kwiyongera.

Kugeza ku wa 25 Nyakanga 2026, abantu bamaze kwandura Ebola bageze kuri 3.200, mu gihe 1.405 bamaze guhitanwa na yo. Abagera kuri 773 bari gukurikiranirwa mu mavuriro cyangwa bari mu kato, naho 571 bamaze gukira.

Minisiteri y’Ubuzima ya RDC yatangaje ko ibikorwa byo guhangana n’iki cyorezo byakajijwe cyane mu Ntara za Ituri, Haut-Uélé, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Tshopo, aho hagaragaye ubwandu.

Intara ya Ituri ni yo ikomeje kwibasirwa kurusha izindi, bituma hashyirwaho amatsinda menshi y’abashinzwe gukurikirana abanduye, kongera ubushobozi bwa laboratwari no gutegura amavuriro yihariye yakira abarwayi ba Ebola.

Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, inzego z’ubuzima zikomeje gushakisha abafite ibimenyetso, gupima abakekwaho ubwandu, gukurikirana abahuye n’abarwayi ndetse no gutanga ubuvuzi ku bamaze kwandura.

Hanashyizwe imbaraga mu bukangurambaga bugamije kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda Ebola, kugenzura ingendo z’abinjira n’abasohoka mu bice byibasiwe no kugeza ibikoresho by’ubwirinzi ku bakozi bo kwa muganga.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryagaragaje ko kugeza hagati muri Nyakanga, Intara ya Ituri yari ifite hafi 90% by’abanduye bose, cyane cyane mu duce twa Bunia, Mongbwalu, Nizi na Nyankunde.

Iyi ndwara iterwa na virusi yo mu bwoko bwa Bundibugyo, imwe mu moko ya Ebola akunze guteza ibyorezo bikomeye. Iki cyorezo cyatangajwe bwa mbere muri Ituri ku wa 15 Gicurasi 2026, kiba icya 17 kibaye muri RDC kuva Ebola yavumburwa mu 1976.

Ku wa 17 Gicurasi 2026, OMS cyatangaje ko iki cyorezo ari ikibazo cy’ubuzima rusange gikeneye ubufatanye mpuzamahanga kugira ngo gikumirwe hakiri kare.

Nubwo ibikorwa byo kurwanya Ebola bikomeje, haracyari imbogamizi zirimo umutekano muke mu bice bimwe na bimwe, abaturage bahunga ingo zabo ndetse n’abatinya kujya kwa muganga, bikagira uruhare mu gukomeza ikwirakwira ry’ubwandu.

Kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti wemewe by’umwihariko bivura Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo. Icyakora, muri RDC hatangiye kugeragerezwa imiti irimo MBP134 na Remdesivir, aho abashakashatsi bizeye ko ishobora kugabanya ubukana bw’indwara no kugabanya umubare w’abahitanwa na yo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa