RDC: Imirambo 80 y’abapfiriye mu mpanuka y’ubwato muri Equateur imaze kuboneka
Yanditswe: Sunday 15, Jun 2025

Ubuyobozi bwa sosiyete sivile ikorera mu Ntara ya Equateur muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko hamaze kuboneka imirambo 80 y’abapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Ntomba muri Teritwari ya Bikoro.
Umunyamabanga wa Sosiyete sivile ‘Panel des experts de la sociéte civile de l’Equateur’, Dieu Merci Akula Mboyo, yasobanuye ko ku wa 13 Kamena habonetse indi mirambo 26 y’abari baburiye muri iki kiyaga.
Mboyo yagize ati “Mu gitondo, twabonye indi mirambo mu mazi y’ikiyaga, mu karere ka Bikoro.”
Ubu bwato bwari butwaye abantu barenga 200 bwarohamye tariki ya 11 Kamena 2025. Icyo gihe bari batwaye umurambo, bagiye kuwushyingura. Bivugwa ko iyi mpanuka yatewe n’uko bwarimo abarenze ubushobozi bwabwo.
Umuyobozi w’Umuryango Croix Rouge muri iyi ntara, Kolomba Mampuya, yatangaje ko igikorwa cyo gushakisha imirambo cyarangiye kuko nta cyizere cyo kubona iyindi nyuma y’iminsi itatu gitangiye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *