RDC ishaka ko Amerika itoza ingabo zayo, bikanifatanya mu butasi
Yanditswe: Friday 20, Feb 2026
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bushaka ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zajya zitoza ingabo zabwo, zikaziha ibikoresho bya gisirikare kandi bikifatanya mu rwego rw’ubutasi.
Leta ya RDC yifuza ibi nk’inguranye y’amabuye y’agaciro yemereye abashoramari b’Abanyamerika kugira ngo bayacukure, banayatunganye hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byagiranye tariki ya 4 Ukuboza 2025.
Ibiro ntaramakuru Reuters biherutse gutangaza ko tariki ya 5 Gashyantare 2026, Leta ya RDC yahaye Amerika urutonde rw’ibirombe by’amabuye y’agaciro yihariye Abanyamerika bashaka kugira ngo rusuzumwe.
Amabuye y’agaciro Abanyamerika bashaka ni ayo bazifashisha mu gutunganya batiri z’imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikenerwa n’inganda za gisirikare.
Kuri uyu wa 20 Gashyantare, ikinyamakuru Africa Intelligence cyatangaje ko inyuma y’amasezerano yo mu Ukuboza, hari indi ngingo y’ubufatanye mu rwego rw’umutekano ishobora gutuma Amerika iha RDC ubufasha mu bya gisirikare.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko hari inyandiko yateguwe n’umujyanama wa Perezida wa RDC mu by’umutekano, Désiré Cashmir Eberande Kolongele, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner, na mugenzi we wo muri Amerika, Marco Rubio.
Cyasobanuye ko iyi nyandiko ikiri ibanga igamije gutegura amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rw’igisirikare, aho ingabo za Amerika zishobora kujya zitoza iza RDC, zikaziha ibikoresho bya gisirikare, bikanahanahana amakuru y’ubutasi.
Muri Mutarama 2026, itsinda ry’ingabo za Amerika zikorana na Afurika riyobowe na Col Michael Gacheru, ryagiriye uruzinduko muri RDC, riganira n’ubuyobozi bukuru bw’igisirikare cya RDC ku bufatanye bw’impande zombi mu guteza imbere amahoro n’umutekano.
Amerika isanzwe ifasha ingabo za RDC mu bijyanye n’imari n’amahugurwa y’imyuga, ikanaha Polisi y’iki gihugu ibikoresho. Leta ya RDC yifuza ko ubufasha bwarenga ubwo nyuma y’amasezerano yasinywe mu mwaka ushize.
Muri Mutarama 2026, abasirikare ba Amerika bagiriye uruzinduko i Kinshasa, baganira n’abo muri RDC ku bufatanye
Igisirikare cya RDC gishobora kuzatozwa na Amerika hashingiwe ku bufatanye bwitezwe mu gihe kiri imbere


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *