skol
fortebet

RDC izakira abimukira birukanywe na Amerika muri iki cyumweru

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 15, Apr 2026

RDC izakira abimukira birukanywe na Amerika muri iki cyumweru

Sponsored Ad

skol

Muri iki cyumweru, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izakira abimukira b’abanyamahanga barenga 30 birukanywe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa 14 Mata 2026, ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko bamwe muri aba bimukira baturutse mu bihugu byo muri Amerika yo hagati n’iy’amajyepfo nka Colombia, Peru, Chile na Guatemala.

Umubare w’abimukira RDC izakira mu cyiciro cya mbere nturemezwa neza. Bamwe mu bayobozi bavuga ko ari 37, abandi bakavuga ko bagera kuri 45.

Biteganyijwe ko bazagera muri RDC tariki ya 17 Mata 2026, bacumbikirwe muri hoteli iri hafi y’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya N’Djili mu mujyi wa Kinshasa, bahamare iminsi iri hagati ya 10 na 15 ariko aho bazajya nyuma ntiharatangazwa.

Muri iyi hoteli, buri mwimukira azajya aba mu cyumba kimwe, kandi azaba yemerewe gutembera hafi yaho, ajye ahabwa ifunguro kabiri ku munsi kandi azajya arindirwa umutekano na Polisi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira (IOM) ryatangaje ko nubwo nta ruhare rizagira mu kohereza aba bantu muri RDC, rizabaha ubufasha bujyanye n’inshingano rifite nyuma yo kubisabwa n’ubuyobozi bw’iki gihugu.

Tariki ya 5 Mata ni bwo Amerika yatangaje ko yagiranye na RDC amasezerano yo kwakira abimukira b’abanyamahanga. Umubare w’abazoherezwa i Kinshasa ntiwatangajwe kandi n’igihe bazamarayo ntikizwi.

Kuva Perezida Donald Trump yasubira ku butegetsi mu ntangiriro za 2025, yavuze ko adashaka muri Amerika abimukira badafite ibyangombwa kuko ngo ni bo bateza umutekano muke mu gihugu cyabo.

Mu gihe abenshi muri aba bimukira badashaka gusubira mu bihugu bakomokamo, Amerika yasabye ibihugu by’inshuti kubacumbikira by’agateganyo, ibisezeranya ko izabiha amafaranga yo kwifashisha mu kubaha ibyangombwa nkenerwa.

Abimukira bazava muri Amerika bazacumbikirwa hafi y’ikibuga cy’indege cya N’Djili

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa