skol
fortebet

RDC: Jean Pierre Bemba yashinjwe kubiba amacakubiri hagati y’abavuga ilingala n’igiswahili

Yanditswe: Wednesday 02, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Sosiyete sivile yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashinje Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi Jean-Pierre Bemba, kubiba amacakubiri n’inzangano hagati y’Abanyekongo bavuga Ilingala n’abavuga Igiswahili.

Sponsored Ad

Ku wa Kabiri, itariki ya 1 Mata, itsinda ry’impuguke z’imiryango itegamiye kuri Leta ryitabaje umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’iremezo kugira ngo akurikirane icyo risobanura ko ari “imbwirwaruhame zibiba urwango” zikwirakwizwa na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’itumanaho, binyuze mu nama akoresha zigamijwe gukangurira urubyiruko kujya mu gisirikare.

Nk’uko Dieudonné Mushagalusa, Umuhuzabikorwa w’iyi miryango itegamiye kuri leta, abitangaza, amagambo ya Jean-Pierre Bemba Gombo abangamiye cyane ubumwe bw’igihugu no kubana neza.

Dieudonné Mushagalusa agira ati: “Twakurikiranye amagambo ashobora gufatwa nko guteza amakimbirane, ashobora guteza umwiryane hagati ya Bangala (abavuga Ilingala n’Abaswahili ndetse n’abandi bose. We (Jean-Pierre Bemba) yiha uburenganzira butari ubwe bwo guha ubwenegihugu, cyane cyane ubwenegihugu bw’u Rwanda uwo ashatse kandi akambura ubwenegihugu bwa Congo uwo atekereza ko atujuje ibyo asaba cyangwa uwo atekereza ko ashobora kwambura ubwenegihugu bwe.

Kuri we, disikuru zibiba amacakubiri, inzangano ndetse no kwanga abanyamahanga ntabwo zamaganwa gusa n’itegeko nshinga rya Congo ahubwo binanyuranya n’icyifuzo cyo kubana neza gishyikigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Ubwo Radio Okapi yasabaga ibisobanuro, ibiro bya Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi n’itumanaho byijeje kugira icyo bitangaza vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa